Nyuma y’aho RURA igabanije ibiciro bya lisansi, abaturage barasaba ko n’ibiciro by’ingendo bigabanywa

13,565
Kwibuka30

Nyuma y’aho RURA igabanije ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, benshi mu baturage barasaba ko ibiciro by’ingendo nabyo byagabanywa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 3 Nyakanga 2020 ikigo ngenzuramikorere RURA cyashyize hanze ibiciro bishya bya Peterori na lisansi, ibiciro bizatangira gukurikizwa ku munsi w’ejo kuwa gatandatu.

Ibyo biciro bishya, byagabanuye amafranga agera kuri 57 kuri litiro ya essence mu gihe mazout nayo yaganutseho agera kuri 42 kuri litiro.

MU itangazo ryashyizweho umukono na Lt colonel Patrick NYIRISHEMA umuyobozi wa RURA yavuze ko guhera kuri uno wa gatandatu lisansi izagura amafranga 908 mu gihe mazutu izagura 883.

Kwibuka30

Nyuma yo kumva ano makuru y’igabanya ry’ibiciro, bamwe mu baturage batega za bus barasanga RURA yari ikwiye no gukora ku biciro by’ingendo kuko nabyo ari umutwaro ku muturage.

Abatega za bus barasaba ko ibiciro by’ingendo bigabanywa kuko bimaze kubabera umutwaro

Uwitwa DIANE KABAGANWA ukorera mu mugi, yagize ati:”…nkanjye ntuye ku Kimironko, ariko nkakoreta mu mugi, rwose ubu ikintu gihenze kandi cyabereye umutwaro abanya kigali ni ikitwa bus, amafranga jye nakoreshaga yikubye kabiri, kandi ku kazi sinongejwe, rwose ibiciro bya lisansi bimaze kugabanuka inshuro ebyiri ariko ntibitugereho twe dutega, ubu rwose bari bakwiye kudutekereza

Undi witwa Hussein KAGERE, we atuye I Nyamirambo ahitwa ku rya nyuma, yagize ati:”…rwose Leta yacu idukoreta ibyiza, ariko yongere ikore ku biciro byo gutega, bimaze kutubera umutwaro kandi uremereye, nkanjye ubu nsigaye ntega njya ku kazi, gutaha ngenda n’amaguru, nihaye gutega nasanga ndi gukorera RFTC, ariko ubwo ibiciro byongeye kugabanywa, Leta itekereze uburyo batugabaniriza pe”

Kuva Leta yakoroshya zimwe mu ngamba zo kurwanya Covid-19, igakomorera ingendo, ibiciro by’ingendo hirya no hino mu Rwanda no mu mugi wa Kigali byariyongereye cyane hafi kwikuba kabiri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.