Ho-Jeong umudepite wo muri Koreya y’epfo yokejwe igitutu nyuma yo kugaragara yambaye agakanzu kagufi

10,562

Depite Ryu Ho-Jeong yokejwe igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Koreya y’Epfo nyuma y’amafoto ye yasakaye amugaragaza ari mu Nteko Ishinga Amategeko yambaye ikanzu ngufi.

Depite Ryu Ho-Jeong w’imyaka 28 ni we muto mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Koreya y’Epfo ibarizwamo abadepite 300 barimo ab’igitsina gore bangana na 19%.

Itangazamakuru ryo muri Koreya y’Epfo ryagereranyije ikanzu Ryu Ho-Jeong yari yambaye ku wa Kabiri n’umwambaro w’impenure.

Abanenze imyambarire ye bibajije impamvu yemerewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ryu Ho-jeong wore a dress to South Korea's legislative assembly on Tuesday.

Ni uku yari yambaye

Umwe yavuze ko mu gihe nta gikozwe ashobora no kuzajya mu kazi yambaye ‘bikini.’ Undi yagize ati “ese aka ni akabari?’’

Ryu ubarizwa mu Ishyaka rya Justice Party, yabwiye Ibiro Ntaramakuru byo muri Koreya y’Epfo Yonhap ko yahisemo uwo mwambaro agamije kwerekana ko umuco w’abagabo bambara amakote mu Nteko atari wo gusa ukwiye kwimakazwa.

Yagize ati “Muri buri nteko isanzwe, abadepite benshi barimo abagabo baba bambaye amakote na kaluvati, nashakaga rero kurogoya uwo muco.’’

“Ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ntibwubakiye kuri ayo makote.’’

Ishyaka riharanira Ubutabera (Justice Party) ryanenze uko umurwanashyaka waryo yakiriwe hashingiwe ku buryo agaragara gusa aho kwita ku bikorwa bye.

Mu itangazo ryashyize hanze ryagize riti “Ntidushobora kwemera ijwi rigaragaza ko umunyapolitiki w’umugore adashoboye hashingiwe ku buryo agaragara aho gusuzuma imikorere ye nk’ushyiraho amategeko.’’

Niki Kandirikirira wo mu Muryango Equality Now uharanira guteza imbere Uburenganzira bw’Umugore n’Umukobwa yabwiye The Independent ko abagore b’abanyapolitiki benshi ku Isi bakunze guhura n’ibihe byo kotswa igitutu ku miterere yabo binyuze ku byo batangazwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Ati “Ni urugero ko rw’ivangura abagore bahura naryo buri munsi kandi si ikibazo cy’abagore bari muri politiki. Tugomba kurenga umuco utuma abagore basobanurwa n’uburyo bambara mu kazi kabo aho guha agaciro ubumenyi n’uburambe bafite mu kazi.’’

Mu myaka yashize abagore bo muri Koreya y’Epfo bagiye bajya mu mihanda basa umuco wo kubahiriza uburinganire no kurwanya ibikorwa byo kubafata amashusho bitemewe n’iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Comments are closed.