Leta yakuriye inzira ku murima abifuzaga koroherezwa mu gukora ubukwe muri ibi bihe

7,835
Kwibuka30

Ministre Shyaka Anastase yakuriye inzira ku murima abifuzaga ko ikiguzi cyo gupima abitabiriye ubukwe gikurwaho.

Kwibuka30

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ministre w’ubutegetsi bw’igihugu yongeye akurira ibzira ku murima abifuzaga ko igiciro cyo gupimisha abitabiriye ubukwe gikurwaho, ibi bibayeho nyuma y’aho abari gutegura ubukwe muri iyi minsi bari kwinubira amabwiriza Leta iherutse gushyiraho ivuga ko ibirori byo kwiyakira (reception) hazajya hakirwa abatarenze 30 kandi abo bose bakabanza kugaragaza ko bapimwe coronavirus bikagaragazwa n’igipapuro cya ministeri y’ubuzima, ikiguzi kandi cyo gupimisha abo bantu kikajya ku bateguye ubukwe.

Abategura ubukwe bakomeje kuvuga ko babangamiwe cyane bikabije n’iki cyemezo ariko ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ikavuga ko nta yandi mahitamo ahari usibye kubahiriza iryo bwiriza uko riri kuko biri mu nyungu z’abaturage. Ministre Shyaka Anastase uyobora iyo ministeri yagize ati:”…nta kundi byagenda, Leta ntiyabona batayo y’abapolisi baza mu bukwe ngo bagenzure ishyirwa mu bikorwa y’amabwiriza yo kwirinda coronavirus murI bukwe bwakorewe mu gihugu, igisubizo rero ni uko uwabuteguye yakwishingira ikiguzi cyo kubapimisha…”

Bamwe mu bategura ubukwe muri iyi minsi barasanga ko igiciro cyo gupimisha abantu 30 ku giciro k’ibihumbi 50 ku muntu umwe bituma bibahenda cyane muri iki gihe benshi bemeza ko amafranga yabuze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.