Kigali: Imiryango isaga 400 yimuwe mu manegeka icumbikirwa mu mashuri iri mu gihirahiro
Mu turere twa Gasabo na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali hari imiryango isaga 400 yimuwe mu manegeka imyinshi muri yo igicumbikiwe mu bigo by’amashuri indi ikodesherezwa aho icumbitse.
Ni mu gihe bari batuye mu duce twibasiwe n’ibiza bakahimurwa mu kwezi kwa 4 k’uyu mwaka, ikaba isaba ko yakwitabwaho bakabona aho kuba mu buryo burambye.
Bamwe mu batishoboye bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali bamaze kubakirwa amacumbi, mu midugudu inyuranye bavuga ko yatumye babaho batekanye banabasha kwikura mu bukene. Babishingira ku kuba aho bahoze batuye hari mu manegeka ku buryo bikangaga ko inzu zabagwa hejuru, cyangwa bagatwarwa n’imyuzure. Aba ni abo mu mudugudu wa Karama muri Nyarugenge n’uw’Ayabaraya muri Kicukiro.
Ku rundi ruhande ariko hari abimuwe mu manegeka kubera ibiza byo mu kwa 4 uyu mwaka, bo bataratuzwa bacumbikiwe mu mashuri, nk’abari mu Murenge wa Jali w’Akarere ka Gasabo, bagaragaza ko kubimura byarokoye ubuzima bwabo, ariko basaba ko hagira n’igikorwa bagatuzwa:
Musabimana Marie Josée wo mu Karere ka Gasabo yagize ati “Aho twabaga ubu ni imbuga nta kintu gihari, natwe iyo tuhaguma twari gupfa. Ubu nta hantu tubona ibiraka aho tugiye kwaka ibiraka baraduhakanira bavuga ngo izuba ryaravuye. Twifuza ko batwubakira tukava hano cyangwa se abafite ibibanza bakabafasha kwiyubakira. ’’
Mukangango Jacqueline wo mu Karere ka Nyarugenge yibaza uko bizagenda igihe amashuri yaba afunguye imiryango batarubakirwa.
Ati “Igihe nikigera bakaza kwiga, nibaza se bakadusangamo bizagenda bite?Ni ikibazo natwe twibaza, turifuza ko batwereka aho tujya tukava muri aya mashuri, abana na bo bakazabona aho bigira.’’
Nyiranzayino Valentine we ati “Ibiza byari byadusenyeye, tuza hano, ibintu byose imvuu]ra yarabitwaye, tukigera hano ni bwo batubwiye ko bazatwubakira, tukigera aha ni bwo baheruka kuduha icyo kurya.’’
Abataracumbikiwe mu mashuri inzego z’ibanze zabakodeshereje inzu zo kubamo, ariko ngo bishyuriwe amazi 2 gusa none ubu ngo bene amacumbi ni bo baka amafranga y’ubukode:
Gahizi David wo mu Karere ka Nyarugenge ni umwe muri bo. Yagize ati “Twari mu nzu iba iraguye, abayobozi b’imidugudu batujyana mu mashuri, tumarayo ukwezi, hanyuma baduha amafaranga ibihumbi 50 n’ibiryamirwa ngo tujye gukodesha, ubu nta kintu bakiduha. Gukodesha biradukomereye.’’
Na ho Muntwari Josiane avuga ko kugeza ubu bagowe no kubona ubushobozi bwo gukodesha.
Ati “Ni amezi 2 twishyuye biba birarangiye, ba nyir’inzu tumeranye nabi kuko nta bushobozi dufite bwo kubishyura. Icyifuzo cyacu ni uko badufasha tukabona aho tuba kuko n’ubwo waburara wakwihangana ariko ufite aho uraza abana.’’
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abo baturage batibagiranye, ko ahubwo harimo gushakishwa ubushobozi bwihuse bwo kubabonera amacumbi n’ubwo atari bose bazubakirwa.
Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr Nsanzimana Ernest, yagize ati ”Ikintu cya mbere ni uko Umujyi wa Kigali utazubakira umuntu wese, uri mu manegeka. Ahubwo ushishikariza abantu kuva mu manegeka, kugira ngo badakomeza kuba umutwaro ahubwo babe igisubizo. Hari inzu zirimo kubakwa hirya no hino, Ayabaraya, Busanza, ndetse n’ahandi. Izo nzu zizakira imwe muri iyo miryango yavuye mu manegeka, ariko bitanabujije ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, hari inzu zigenda ziboneka kandi zizagira icyo zibafasha.”
Mu miryango yari yimuwe mu manegeka, muri Mata uyu mwaka, Akarere ka Nyarugenge karacyacumbikiye imiryango 147 mu mashuri, na ho indi 120 ikodesherezwa aho kuba. Akarere ka Gasabo ko gacumbikiye mu mashuri imiryango 164, kagakodeshereza imiryango 19.
(Src:Imvahonshya)
Comments are closed.