Rugira Amandin yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Zambiya

8,305
Kwibuka30

Ambasaderi Rugira Amandin wahoze ahagarariye u Rwanda mu Bubiligi, yashyikirije Perezida Edgar Chagwa Lungu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Zambia, asimbuyeyo Monique Mukaruliza.

Amb Rugira yashyikirije Perezida Lungu intashyo za Perezida Paul Kagame, avuga ko arajwe ishinga no guteza imbere umabano w’ibihugu byombi, nk’uko abakuru b’ibihugu babyiyemeje.

Yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza, kandi hari icyizere ko ibyakozwe bizongerwa.

Ati “Ku bijyanye n’umubano hagati ya Zambia n’u Rwanda, Leta y’u Rwanda yishimira ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi ndetse n’umusaruro waturutse muri Komisiyo ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi ndetse n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ibihugu byacu”.

Amb Rugira yanagarutse ku butaka Zambia yahaye u Rwanda bwo kubakaho ambasade, asaba ko bwongerwa kugira ngo u Rwanda ruzahashyire ibiro byagutse.

Kwibuka30

Yagize ati “Nyakubahwa, turashimira cyane Leta ya Zambia ku kibanza giherereye ku musozi wa Ibex mu mujyi wa Lusaka cyahawe icyicaro cyacu kugira ngo tuzubakeho ibiro byacu. Leta yacu [y’u Rwanda] yansabye kubagezaho icyifuzo cyayo cyo kwagurirwa iki kibanza, kugira ngo cyongererwe ingano hanyuma tuzubakeho inzu ibereye u Rwanda”.

Yasoje agaragaza ko azashyira imbaraga mu kubaka umubano w’ibihugu byombi, ati “Nyakubahwa, nshingiye ku byagezweho n’abambanjirije, mbijeje ko nzakora ibishoboka byose kugira ngo nzamure umubano mwiza hagati y’ibihugu byacu, bizanagira ingaruka nziza ku baturage b’ibihugu byombi”.

Umubano w’u Rwanda na Zambia warushijeho gutera imbere mu myaka ishize, ndetse Ikigo Nyarwanda cy’Indege, RwandAir, gikorera ingendo muri icyo gihugu.

Uyu mubano kandi wanaranzwe n’imigenderanire y’abakuru b’ibihugu byombi, aho Perezida Lungu aherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda mu mwaka wa 2018. Mbere yaho, Perezida Kagame nawe yari yagiriye uruzinduko muri Zambia.

(Src:Igihe.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.