Guinée-Conakry: Abantu 21 bamaze kugwa mu mvururu zakurikiye amatora

7,373
Kwibuka30
Guinée : cinq morts dans des manifestations pour la réouverture des classes

Abantu bagera kuri 21 nibo bamaze gutakaza ubuzima bwabo mu mvururu zakurikiye amatora ya Perezida yabaye muri uku kwezi mu gihugu cya Guinée-Conakry.

Imvururu hagati y’abatavuga rumwe na Leta n’inzego z’umutekano zarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Komisiyo y’Amatora yatangazaga ko Perezida Alpha Condé ari we watsinze amatora, bikamuha amahirwe yo kuyobora manda ya gatatu.

Kwibuka30

Cellou Diallo utavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko atemera intsinzi ya Alpha Condé kuko amatora yabayemo uburiganya. Diallo yemeje ko ari we Mukuru w’Igihugu.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Itegeko Nshinga ryavuguruwe, Alpha Condé yemererwa kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma y’imyaka icumi ayoboye Guinée-Conakry.

Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bohereje intumwa i Conakry kugerageza kunga impande zishyamiranye.

Guinée : cinq morts dans des manifestations pour la réouverture des classes
Leave A Reply

Your email address will not be published.