Rwanda:Umubyeyi w’imyaka 73 y’amavuko yaraye ahitanywe na Covid-19

6,321
Kwibuka30
Food Security Cluster

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukwakira 2020 hatangajwe umubyeyi w’imyaka 73 ubaye uwa 36 wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, abarwayi bashya 18 n’abakize 10, bituma abamaze gukira bagera ku 4,940 bangana na 95% by’abarwayi bose bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe.

Abarwayi bashya barimo umwe wabonetse mu Mujyi wa  Kigali, babiri bo mu Karere ka Gatsibo, batatu bo mu Karere ka Nyagatare, na 12  bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi bo mu Karere ka Nyamagabe.

Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije umuryango w’uwo mubyeyi witabye Imana.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 5,192. Abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 217.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 1,805, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 564,676.

Kwibuka30

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko 90% by’abamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda bari basanganywe izindi ndwara zitandura (NCDs).

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, ariko zikabashishikariza kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko hari utundi duce ku Isi cyongeye kwibasira nyuma y’igihe gito ingamba zo kwirinda zisa n’izidohotse.

Kuri ubu  ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 4:00 za mugitondo, n’amashuri akomeje gufungura hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe na Guverinoma.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 827 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 492.9 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 43.9 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 48.8 barimo abasaga  miriyoni 34.8 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 236.

Leave A Reply

Your email address will not be published.