Ababarirwa muri za Miliyoni bugarijwe n’inzara ikomeye mu bihugu byo mu ihembe ry’Afrika-PAM

3,288

Ishami ry’umuryango w’abibumbe ryita ku biribwa ,PAM, kuri uyu wa kabiri, ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 13 mu gace k’ihembe ry’Afrika bashonje cyane, risaba ubufasha bwihuse kugira ngo hirindwe kwisubiramo kw’amapfa yahitanye ibihumbi by’abantu mu myaka 10 ishize.

Ibihe(seasons) bitatu bishize nta mvura igwa byatumye habaho kumagara k’ubutaka kuva mu myaka y’1980, ndetse biteganyijwe ko imvura nkenya izongera ibibazo mu mezi ari imbere.

Umuyobozi wa PAM mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, Micheal Dunford, yagize ati”Imyaka yarangiritse, amatungo ari gupfa, n’inzara iri kwiyongera kuko ubu amapfa ari kwibasira ibihugu byo mu ihembe ry’Afrika”.

Yakomeje agira ati”Ntitwigeze duhura n’ibintu nk’ibi mbere, dufite ubwoba ko bizatuzenguruka twese bigatuma aha hatubera nk’irimbi”.

Umuvugizi wa guverinoma ya Ethiopia, Lagesse Tulu, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko nubwo bitararenga igaruriro, ariko mu duce twa Somalia, no mu bice bimwe bya Oromia hari amapfa ateye inkeke.

Amapfa kandi ari gukwira mu bice bya Kenya, no mu majyepfo yo hagati muri Somalia na Ertrea.

Hagati ya 2010 na 2012, abagera ku bihumbi 250 bishwe n’inzara, abenshi muri bo bari abana.

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana(UNICEF) mu gace k’Africa y’iburasirazuba n’Amajyepfo, Mohammed Fall, yaburiye ko hatagize igikorwa vuba, abana benshi bazapfa cyangwa bagahura n’ibibazo by’igwingira.

Mu shakira umuti iki kibazo, PAM muri iki cyumweru iratangiza gahunda yo gushaka miliyoni 327 z’amadorali($327M) mu gufasha ibihugu byo mu ihembe ry’Afrika, mu gihe UNICEF yo iri gushaka miliyoni 123 z’amadorali($123M).

Comments are closed.