Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba ko bakwegerezwa amavuta abarinda kanseri y’uruhu
Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu hirya no hino mu gihugu, baravuga ko kubona amavuta abarinda kanseri y’uruhu n’ibindi bikoresho bibarinda izuba ari bimwe mubyo urwego rw’ubuvuzi rwashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo barusheho kwirinda kanseri y’uruhu.
Abafite ubumuga bw’uruhu basaga 50 kuri iki Cyumweru bahuriye ku bitaro bya Nyamata biri mu karere ka Bugesera, kugira ngo basuzumwe amaso n’uruhu mu rwego rwo kubarinda kanseri y’uruhu benshi bakunze kurwara bitewe n’ubumuga bw’uruhu bafite.
Umuganga w’indwara z’uruhu Amiel Gasarabwe, avuga ko guhora bakurikiranwa kenshi bituma badafatwa n’indwara ya kanseri.
Gusa ngo hari benshi bagihura n’ihohoterwa ryo guhezwa kubera ikibazo cy’imyumvire mibi, bamwe bafite nkuko bamwe mu babyeyi babigaragaza.
Umuyobozi w’Umuryango Health Alert Organisation, James Mugume avuga ko ubu bufasha bw’ibikoresho babashyikiriza bubafasha gukura abana mubwigunge bitewe nuko uruhu rwabo rutangirika.
Abafite ubumuga bw’uruhu basaga 500 nibo bamaze kubarurwa mu turere 7 harimo Akarere ka Musanze na Burera gafite umubare munini, muri Africa byibuze umuntu umwe mu bantu bari hagati y’ibihumbi 5 na 15,000 bafite ikibazo cy’ubumuga bw’uruhu.
(Inkuru ya RBA)
Comments are closed.