Abamotari batangiye kucibwa amande ndetse hirya no hino mubyaro Abanyonzi bakomeje gukora kandi basabwe kuba bategereje!

14,980
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Kamena 2020, ni bwo umunsi wari utegerejwe cyane ku batwara moto washyitse nyuma y’’iminsi ibiri usubitswe, bitewe n’ubwandu bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu Karere ka Rusizi.

Moto zitubahirije amabwiriza yo kurwanya...

Ni icyemezo Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gusuzumana ubushishozi kuko imyiteguro yo gusubukura ingendo za moto yari yahujwe n’iyo gusubukura izihuza Umujyi wa Kigali n’izindi ntara, zari zimaze amezi asaga abiri zihagaritswe.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zirimo ko moto zitwara abagenzi zemerewe kongera gukora, umwihariko ushyirwa mu Turere twa Rusizi na Rubavu ndetse ko ingendo hagati y’intara zemewe ariko ko kujya no kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu byo bikibujijwe.

Ni inkuru nziza yakiriwe neza n’abamotari ndetse n’abagenzi kuko uyu munsi benshi bawufashe nk’ubukwe bwari butegerejwe igihe kirekire, kuko benshi baranezerewe mwabonye umuntu wahobeye moto agafatwa n’amaranga mutima, bagashimangira ko amabwiriza nakurikizwa uko bikwiye ingendo zasubukuwe zitazaba icyuho cyo gukwirakwiza Coronavirus.

ku rundi ruhande ariko hari abamotari batangiye kugerwaho n’ingaruka zo kurenga ku mabwiriza yatanzwe mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, bacibwa amande angana na n’ibihumbi 25 Frw ndetse moto zabo zirafatirwa, bakazazisubizwa bamaze kwishyura.

Ndikubwimana Mathieu yafashwe na Polisi azira kuba yari atwaye umugenzi utashyize agatambaro muri casque n’ubwo ibindi byose yari abyujuje, avuga ko iby’agatambaro k’umugenzi atari abizi. Ati:

Naraye kuri radio ntegereje icyo abayobozi bari butangaze ku cyemezo cyo gusubukura ingendo za moto ariko mu bintu twabwiwe ako gatambaro ntakari karimo.

Ni ikibazo ahuriyeho na Havugimana Aloys nawe wafashwe azira gutwara umugenzi utashyize agatambaro muri casque.

Kwibuka30

Yavuze ko imyumvire y’abantu ku ikoreshwa ry’udutambaro tw’abagenzi ikiri hasi ku buryo inzego zibishinzwe zikwiye kongera ubukangurambaga mu baturage.

Gukoresha imiti yica udukoko mbere na nyuma yo gutwara umugenzi kuri moto, kugenzura ko umugenzi ugiye kuri moto afite agambaro ko kwambara muri casque, kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, guhana intera muri parikingi ni byo abatwara abagenzi kuri moto basabwa kubahiriza mu rwego rwo guhangana na COVID-19.

Ibi hari aho biri kubahirizwa uko bikwiye ariko hari n’ahakigaragara abishyurana mu ntoki, abamotari bavuga ko biterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo kuba hari abatega moto bakifuza gukomeza kwiyumvikanira n’abamotari abandi ngo bakaba nta telefone baba bafite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abatwara ibinyabiziga gukomeza kwitwararika kuko ubu gahunda yakomeje yitwa “Rwanya COVID-19, Gerayo amahoro.” Ati:

Nubwo turi kubahiriza aya mabwiriza yo kurwanya COVID-19 no kureba uburyo ashyirwa mu bikorwa, ubu gahunda noneho ni ‘Rwanya COVID-19, Gerayo amahoro’. Iyo wirinze uvuye mu rugo ukarinda utaha utayanduye uba ugezeyo amahoro; ariko noneho biba amahoro asesuye iyo ugeze aho hantu nta mpanuka ugize.

CP Kabera avuga ko kugira ngo abantu babe bazima bakwiye gukomeza kwirinda COVID-19 bari mu mihanda, bakirinda impanuka […] baba batwara moto cyangwa imodoka, abagenzi mu modoka ndetse n’abanyamaguru.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Kamena, yemeje kandi ko gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu gihugu hose, biyongera ku barenze ibihumbi 70 bamaze gupimwa kugeza ubu ndetse ko udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi,ibi byo kwica mabwiriza yo kwirinda iyo witegereje abantu benshi bari kubifita nkibyoroshye kuko abitwa Abanyonzi usanga icyo bakora ni ukwirinda guhura na POLISI. Amagare bayakuyeho imisego bagashyiraho imifuka ngo bagiye guhaha! ukibaza umuntu udatinya Covid-19!

Ahandi hateje ikibazo ni ku mirimo imwe ni mwe yafunguwe usanga batambara agapfukamunwa nta ntera bahana aha urugero ni:abafundi abakora mu birombe bya Amatafari usanga wagirango Covid-19 ntibayizi!

Aha tukaba twasaba inzego zitandukanye ko zagerageza kureba ku mihanda yigitaka! kuko amakosa niho yiganje utubari turara ducuruza kandi bitemewe , abanyonzi bo kuko iyo witegereje umuntu unyonga igare bigoranye kwizera ko yakwambara agapfukamunwa kandi aba ari kwahagira. ndetse mubirombe bimwe ushobora gusanga mo abana kandi MINISITERI Y’UBUREZI yarabashyiriyeho gahunda yo gukurikira amasomo!

Leave A Reply

Your email address will not be published.