Nkwibutse insigamugani yitwa: “Bateye Rwaserera!”

15,462

Uyu mugani bawuca iyo babonye ahantu basahinda bateye imvururu ni ho bavuga ngo:<<Bateye rwaserera>>! Wakomotse kuri Rwaserera w’i Rusororo mu Rukalyi(Kigali);ahagana umwaka w’i 1700.

Inkomoko y’umugani ’Bateye RWASERERA’
Bateye Rwaserera umugabo wari utuye i Rusororo!

Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira,maze hatera akanda k’inzara, kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukalyi n’u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’inzara karahava. Mu Rukalyi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane,afite amasak yuzuye ibigega;abantu bo muri utwo turere bakajya kumucaho inshuro,ndetse n’abafite ibimasa n’amasuka bakazana akabahahira.

Inzara iguma guca ibintu muri utwo turere.Bukeye umugabo wari utuye i Buganza bwa Kiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mhama arikora ajya gukeza Rwaserera. Ageze iwe, ati:<<Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy’inzara!>> R waserera aramwemerera, aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be barahingana. Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga .Asanga Rubanguka yihagarariye. Amubonye ,aramutonganya,aranamutuka ,ati:<< Dore ngo iyo nyana y’imbwa y’umuganza w’umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi; nkabona iwanyu mwararimbuwe n’inzara ni ubwo bunebwe bwanyu!>>

Rubanguka abyumvise ararakara, isuka ayijugunya hasi aragenda n’inshuro yaciye arayita; ataha iwabo i Kiramuruzi. Agezeyo abitekerereza abaturanyi be, ababwira uko Rwaserera ari umugome waagutswe n’umurengwe bikabije. Amaze kugenda Rwaserera biramubabaza ati:<<Nta w’undi muganza nzongera guhingisha cyangwa ngo muhahire.>> Kuva ubwo,uje kwa Rwaserera guhakwa, akamubaza aho aturuka.Yamubwira ko aturuka i Buganza, akamwirukana. Abanyabuganza babura aho bahahira. Haciyeho iminsi, Rubanguka abagisha inama yo gutera Rwaserera ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha. Baranga, bati:<<Nta bwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu batware cyangwa ibwami; abandi barembejwe n’inzara baremera bati: << Tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n’inzara!>>

Nuko ngo bugorobe,barikora baboneza iy’i Rusororo ijoro ryose: umuseke wa mbere utambitse bavuza induru ndende, bati:<<Umwami yatanze Rwaserera !>> Rubanda bakangukira hejuru, abanyanzara bose:babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera; mbese igihugu cyose kirashika n’isahinda gitera Rwaserera! Baramusakiza basahura ibyo yari afite byose. Urugo baruha inkongi,ahari iwe haratikira hazize uwo mucanshuro Rubanguka rwa Mhama w’i Kiramuruzi. Kuva ubwo rero, babona abantu bari ku muusozi basahinda, bakavuga ngo,<< Bateye Rwaserera>>ubwo baba babagererany n’abateye Rwaserera w’i Rusororo azize agasuzuguro k’umurengwe.Gutera Rwaserera =Gutera imvururu z’urudaca.

Byakuwe mu gitabo “Ibirari by’insigamigani

Comments are closed.