U Burusiya bwavuze ikintu Ukraine ishobora gukora bugahagarika intambara no kuyigabaho ibitero

5,177
Kwibuka30

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyafunze inzira ihuza umurwa mukuru wa Ukraine,Kyiv n’u Burayi, nyuma yo gufata ikibuga cy’indege cya Homstel cyegereye uyu Murwa Mukuru.

U Burusiya bwavuze ikintu Ukraine yakora...

Kuri uyu wa Gatanu,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya,Sergei Lavrov yavuze,ko biteguye kuba bagirana ibiganiro na Leta ya Ukraine mu gihe ingabo zayo zashyira intwaro hasi ndetse ikareka burundu umugambi wo kwinjira mu muryango wa NATO.Uyu muyobozi yavuze kandi ko Moscow yifuza gukura Ukraine mu maboko y’abategetsi b’igitugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Moscow, Lavrov yagize ati: “Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin,” yafashe icyemezo cyo gukora igikorwa kidasanzwe cya gisirikare muri Ukraine kugira ngo akureho igitugu,imyumvire y’Abanazi hanyuma Abanya Ukraine ubwabo bashobore kumenya ejo hazaza habo. “

Iki kiganiro cyagaragaje neza ko Putin ashaka guhirika ubutegetsi bwa Ukraine akayigarurira.

Lavrov yavuze ko Moscow yiteguye kugirana ibiganiro na Kyiv niba ingabo za Ukraine zishyize mu maboko y’uburusiya.

Lavrov yagize ati: “Twiteguye kugirana imishyikirano umwanya uwo ari wo wose, ingabo za Ukraine nizimara kwitaba umuhamagaro maze zikarambika intwaro.”

Yavuze ko intego y’ibikorwa bya Putin “byatangajwe ku mugaragaro:kugabanya ingufu za gisirikare no gukuraho imyumvire nk’iy’Abanazi.”

Guhera ku wa Kane, u Burusiya bwagabye ibitero by’indege, ibyo ku butaka n’ibyo mu nyanja nyuma y’ijambo rya Perezida Vladmir Putin. Ni cyo gitero kiruta ibindi kigabwe ku gihugu cy’u Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira.

Kuri uyu wa Gatanu, u Burusiya bwazindutse bumisha ibisasu mu mijyi itandukanye ya Ukraine, by’umwihariko hakaba hari n’ibyarashwe mu Murwa Mukuru w’icyo Gihugu Kyiv.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko aguma muri Kyiv nubwo abasirikare b’u Burusiya bakomeje gusatira uwo mujyi.

Misire zirekurwa n’indege zumvikanye mu birere by’uyu mujyi utuwe n’abasaga miliyoni 3, aho bamwe mu baturage bagiye bajya kwihisha muri sitasiyo za gari ya moshi.

Kwibuka30

Abayobozi ba Ukraine bemeje ko bahanuye indege imwe mu zidegembyaga mu Kirere cya Kyiv, igwira inzu mu masaha y’ijoro ifatwa n’inkongi abantu 8 bayikomerekeramo.

Umwe muri abo bayobozi yavuze ko ingabo z’u Burusiya zishobora kurara zigaruriye uduce guhana imbibi n’Umurwa Mukuru kuri uyu wa Gatanu nubwo ingabo za Ukraine zikomeje kwirwanaho no guhangana n’ababarusha amaboko.

Perezida wa Ukraine yasabye Isi yose kutarebera ibirimo kuba kuko gufata ibihano bya politiki n’ubucuruzi bidahagije.

Zelensky announced his intention to build a powerful fleet in Ukraine - ВПК. name

Imama Nkuru y’Umujyi wa Kyiv yatangaje ko abaturage badakwiye kuva mu ngo zabo kugira ngo badahura n’ingaruka z’ibikorwa by’ubushotoranyi bw’u Burusiya.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Canada n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byamaze gutangaza ibihano byafatiye u Burusiya mu rwego rw’ubukungu na dipolomasi ariko bisa nk’ahi ntacyo bibwiye u Burusiya bwiyemeje gutuza ari uko hahiritswe ubuyobozi bw’icyo Gihugu.

Ibitero by’u Burusiya byarakaje amamiliyoni y’abantu mu bihugu bitandukanye ku Isi bayoboka imihanda bamagana umicyi gikorwa bita ubunyamaswa.

Abatugaragambije bakomeje gukoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga mu kwamagana icyemezo cy’u Burusiya cyo gutera Ukraine.

Abenshi bavuga ko bidakwiye kuba mu Kinyejana cya 21 hakiri Abakuru b’Ibihugu bashyira imbere intambara. Bamwe barimo baravuga ko bidakwiye kuba Isi yarebera Putin atera Igihugu cy’amahanga kuko bishobora kuzaba no ku bindi bihugu bitari Ukraine.

Ku rundi ruhande, Perezida Zelensky yavuze ko ari guhigwa n’u Burusiya.

Uburusiya bukomeje gutakarizwa icyizere mu bintu bitandukanye kuko Ubuyobozi bw’isiganwa ry’imodoka nto zihuta rya Formula 1 bwatangaje ko Grand Prix yari iteganyijwe kubera mu Burusiya muri uyu mwaka, yahagaritswe.

Ni nyuma y’uko iki gihugu gitangije intambara muri Ukraine.

Comments are closed.