Abavumvu barakekwaho gutwika igice kitari gito k’ishyamba rya Nyungwe

9,478

Hari amakuru avuga hari igice k’ishyamba rya Nyugwe cyahiye guhera mu ijoro ryakeye, birakekwa ko cyaba cyatwitswe n’abavumvu.

Muri iki gitondo cyo kuwa kane nibwo byamenyekanye ko ishyamba rya Nyungwe riri gushya, abaryegereye bavuze ko iryo shyamba ryatangiye gushya guhera mu ijoro ryakeye, bikaba bikekwa ko ryatwitswe n’abavumvu bashakaga ubuki.

Umusozi wagaragayeho iriya nkongi uri hagati mu ishyamba ahitwa mu NYARUSHEKERA mu bilometero birenga 50 uturutse ku cyayi ya Kabarore.

Kugeza ubu akazi ko kurizimya karakomeje kakaba kari gukorwa n’abaturage n’inzego z’umutekano harimo n’ingabo z’u Rwanda.

Umwe mu bahageze yatanze ubutumwa kuri WhatsApp buvuga ko basanze ahibasiwe n’inkongi ari ahantu hari imizinga myinshi bikaba bikekwa ko ari ba rutwitsi bashakaga ubuki.

Pierre Ntihemuka umukozi wa RDB yavuze ko  abantu baje gutwika ririya shyamba baturutse mu Murenge wa Karambi muri Nyamasheke.

Avuga ko iyo ababikoze bamenyekanye hari amategeko abahna, kandi ngo amahirwe ni uko ari bake.

Ntihemuka avuga ko inkongi nka ziriya zidakunze kuboneka, ariko ko iyo ibonetse bihutira kuyizimya.

Ati: “ Amakuru y’uko hari igice cy’ishyamba kiri gushya twayamenye mu gitondo, ariko ubu riri hafi kuzima ryose. Hahiye umusozi uri ku gice cya Nyamasheke mu murenge wa Karambi.”

Pierre Ntihemuka avuga ko mu rwego rwo gufatanya n’abaturage mu kubungabunga ririya shyamba, akenshi  hakorwa ubukangurambaga bwo kubumvisha akamaro karyo n’ubwo abagizi ba nabi batabura.

Comments are closed.