Felix BYAMUKAMA yakatiwe igifungo k’imyaka 10 nyuma yo kwica ingagi yitwa RAFIKI

7,348
Ingagi zo mu misozi zisigaye gusa mu birunga bihuriweho n'u Rwanda, DR Congo na Uganda

Urukiko rwo muri Uganda rwahamije umugabo icyaha cyo kwica ingagi nkuru irangwa n’umugongo w’umuringa (silverback) yo mu misozi miremire mu kwezi kwa gatandatu, rumukatira gufungwa imyaka 10.

Urukiko mu gihugu cya UGANDA rwakatiye igifungo k’imyaka 10 umugabo witwa FELIX BYAMUKAMA nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica imwe mu ngagi yo mu misozi mirere yitwaga RAFIKI ikaba yari ikunzwe cyane.

Iyi ngagi yitwaga Rafiki yategekaga umuryango ukuze kurusha iyindi mu ngangi zo mu birunga, bayisanze yapfuye mu kwezi kwa gatandatu ifite ibikomere ku nda.

Felix Byamukama, wemeye ibyaha bitatu birimo kuvogera icyanya gikomye, urukiko rwo mu mujyi wa Kabale mu burengerazuba bwa Uganda ejo ku wa gatatu rwanamuhamije icyaha cyo kwica ingurube y’ishyamba.

Abarengera inyamaswa batangaje ko bari bafite ubwoba ko uwo muryango w’ingagi zimenyereye kubona abantu, ushobora kuyoborwa n’indi ngagi ya ‘silverback’ ariko yo itamenyereye abantu.

Gusa ikigo gishinzwe iby’inyamaswa kivuga ko uyu muryango w’ingagi 11 nta kibazo ufite, ubu uyobowe n’ingagi y’umugongo w’umukara isanzwe muri uwo muryango.

Ingagi zo mu misozi zisigaye gusa mu birunga bihuriweho n'u Rwanda, DR Congo na Uganda

Ingagi ya silverback yo mu misozi y’ibirunga, izi nyamaswa zisanzura nta mupaka muri iyi misozi miremire ihuriweho n’u Rwanda, DR Congo na Uganda

Habarurwa ingagi zirenga gusa 1,000 zo muri ubu bwoko bw’izo mu misozi zisigaye ku isi, izi ziba mu misozi miremire iri hagati ya DR Congo, Uganda n’u Rwanda, zisanzuye nta mupaka.

Izi ngagi ni isoko y’imari nini iva mu bakerarugendo bishyura ibi bihugu kugira ngo bazisure.

Ikigo gishinzwe iby’inyamaswa cya Uganda giherutse gutangaza impungenge gitewe no kwiyongera kw’ibikorwa byo gushimuta inyamaswa, ibikorwa nk’ibi birenga 300 byakozwe mu mezi ashize ya ‘lockdown’, igihe n’ubukerarugendo bwari bubujijwe.

Ubukerarugendo muri Uganda buherutse kongera gufungurwa mu byanya bimwe na bimwe bikomye.

Rafiki yari ingagi ikunzwe kandi izwi cyane

Bwana Byamukama yiregura, yavuze ko yishe Rafiki byo kwirwanaho ubwo yari imusagariye.

Iperereza ryabonye ko Rafiki yishwe n’ikintu gisongoye kinjiye mu nda yayo.

Iyi ngagi yari yabanje kubura kuva tariki 01 z’ukwezi gushize kwa gatandatu iboneka mu kuyishakisha byakozwe ku munsi wakurikiyeho.

Abo mu kigo Uganda Wildlife Authority bashakishije Byamukama wakekwaga mu gace kari hafi aho, bamufatana ibikoresho byo guhiga.

Abandi bantu batatu bareganwa nawe bo bahakana ibyaha baregwa, ndetse barekuwe by’agateganyo mu gihe bategereje kuburanishwa.

Rafiki bikekwa ko yari ifite imyaka 25 igihe yapfaga, ni ingagi yari izwi cyane yari yaraje mu ishyamba rya Bwindi Impenetrable National Park.

Mu 2018 ikigo International Union for Conservation of Nature cyavanye ingagi zo mu misozi miremire mu moko yugarijwe no gucika, kubera umusaruro w’umuhate wo kuzirengera – urimo kurwanya ba rushimusi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.