Ethiopia: Abasore benshi bagiye kuri Ambasade y’Uburusiya gusaba akazi ko kurwana mu ntambara ya Ukraine

8,822

Urubyiruko rw’abasore rukomeje kugaragara kuri ambasade y’Uburusiya i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia kuri uyu wa kabiri, nyuma y’impuha ko bakeneye abantu bo kujya kurwana muri Ukraine.

Benshi muri abo banya-Ethiopia kuri iyo ambasade babonetse bitwaje inyandiko z’ibyangombwa byabo.

Ariko umuvugizi w’iyo ambasade, Maria Chernukhina, yavuze ko nta gushaka abarwanyi birimo gukorwa muri Ethiopia.

Yavuze ko abo bantu benshi bari kuhaboneka ari abaje kwifatanya n’Uburusiya, ndetse ko “Bamwe muri bo bari kutubwira ko bifuza gufasha mu buryo bwose bashoboye. Ariko ntabwo turi ikigo gishaka abakozi.”

Bamwe muri urwo rubyiruko bavuze ko bumvise amakuru ko Uburusiya buhemba imishahara minini, ikaba impamvu yatumye baza gusaba akazi.

Mu kwezi gushize, ambasade ya Ukraine i Dakar muri Senegal yo yihanijwe na leta yaho nyuma y’itangazo ryo gushakisha abarwanyi muri icyo gihugu.

Ethiopia iri mu bihugu bitabonetse ubwo muri ONU/UN habaga itora ku kwamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.

Comments are closed.