Agahinda k’umuhanzi Fireman utazi umuntu n’umwe wo mu muryango we

9,384
Kwibuka30
Fireman yatangaje abaraperi bo mu Rwanda yemera - Teradig News

Umuhanzi Uwimana Francis ukoresha izina rya Fireman mu muziki, ngo ahora ababazwa no kuba adafite umuntu n’umwe yita uwo mu muryango we cyangwa mwenewabo, kuko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Fireman yavuze ko yamaze igihe kinini yumva ubuzima bwe ntacyo bumubwie cyane, icyakora akajya akora umuziki ngo azibere ikirangirire.

Ubwo yinjiraga mu muziki, yahise atangira gukoresha ibiyobyabwenge, kandi ngo yabikoraga yumva nta muntu atinya kabone nubwo byari kumukoresha amakosa.

Kwibuka30

Abajijwe impamvu yifataga gutya, Fireman yarasubije ati “Jyewe nkiri muto, numvaga nta muntu ntinya. Nakoraga ibyo nshatse kuko nta mubyeyi, nta marume, nta mama wacu cyangwa undi muvandimwe nari kuba ntinya kuko bose bagiye”.

Mu kiganiro, Fireman yabaye nk’ugira amarangamutima kuri iyi ngingo, ariko ahita yigarura ati “Byajyaga bimbabaza nkiri muto kuba ntafite umuntu n’umwe nita mwenewacu, ariko ubu mfite inshuti nyinshi mfata nk’abavandimwe abandi nkabafata nk’ababyeyi”.

Mu ngaruka mbi ibi byamugizeho, avuga ko harimo kunywa ibiyobyabwenge byaje kumugira imbata kugeza ubwo yisanze ari mu kigo ngororamuco cya Iwawa, aho yamaze umwaka wose wa 2019.

Nyuma yo kuva mu ruhererekane rw’ibibazo birimo kujyanwa Iwawa no gufungirwa muri gereza ya gisirikare, ndetse no guhura n’ingaruka za Covid-19, Fireman yagarutse mu muziki akora indirimbo zirimo ‘Ni neza’ yakoranye na Symphony Band bivugwa ko yaririmbiye umukunzi we wamubaye hafi igihe yari Iwawa.

Fireman yatangaje abaraperi bo mu Rwanda yemera - Teradig News
Leave A Reply

Your email address will not be published.