Prezida KAGAME ashobora kongera guhurira na MUSEVENI I Luanda mu biganiro by’amahoro

16,357
Kwibuka30

Prezida wa Repubulika Paul KAGAME yavuze ko mu minsi ya vuba ashobora kongera guhurira mu gihugu cya Angola na prezida wa Uganda MUSEVENI KAGUTA

Ibi prezida wa Repubulika yabivuze ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu taliki ya 29 Mutarama 2020 mu musangiro n’abambasaderi bashya bagiye guhagararira ibihugu byabo mu RWANDA. Prezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye aba Ambassadeurs 10 afata n’umwanya wo kuganira nabo anabifuriza akazi keza n’umwaka mwiza wa 2020, mu ijambo rye, prezida KAGAME yavuze ku buzima bw’Akarere u Rwanda ruhereyemo na East Africa muri rusange.

Mu ijambo ryamaze umwanya utari muto, Prezida yakomoje ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda, ndetse anavuga impamvu imipaka ihuza ibihugu byombi itari yafungurwa magingo aya nyuma y’ibiganiro byinshi byagiye bihuza abayobozi batandukanye b’ibi bihugu bimaze igihe mu bibazo aho u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda gufunga mu buryo butemewe n’amategeko abanyarwanda bajyayo ndetse ikanacumbikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibintu Uganda yakomeje guhakana, ikavuga koo abo ifunga ari abaje mu kazi ko kuneka Uganda baba boherejwe n’u Rwanda, ibintu abanyarwanda nabo batemera. Ikintu cyatumye U Rwanda rugira inama abaturage bayo kutongera kwambuka bajya Uganda kuko bahahurira n’ibibazo by’akarengane.

Ba Prezida bombi bahuriye muri Angola basinyana amasezerano yo kugarura ibintu mu buryo ariko kugeza ubu byaranze

Kwibuka30

Ku italiki ya 21 Kanama 2019 ba Prezida babiri PAUL KAGAME na Mugenzi we wa Uganda MUSEVENI Bahuriye mu gihugu cya Angola hari Prezida wa ANGOLA Joao Lonrenco, Prezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Braza na Felix Tshisekedi wa DRC basinyana amasezerano yo kugarura ibintu mu buryo, ayo masezerano yari yanditse ku mapaji menshi yavugaga ko imipaka yafungurwa, Uganda igafungura Abanyarwanda benshi bari bafungiwe muri za kasho I Kampala, kandi ko buri gihugu cyakubahiriza ubusugire bw’ikindi gihugu, ndetse ibihugu byombi bikirinda ibikorwa guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu, abakurikiranira hafi politiki y’Akarere barasanga ibyo bintu bitaragezweho, ndetse n’ikimenyimenyi nuko na nyuma y’iyo nama habaye izindi zitari munsi y’eshatu ku rwego rwa za ministeri ariko nazo ntizagira icyo zitanga nk’umusaruro wari witezwe.

Ni amasezerano yari yitezweho kugarura ibintu mu buryo

Ibyo byose, n’impamvu bitakunze nibyo Prezida wa Repubulika yasobanuriye ba ambasaderi bashya baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Prezida yavuze ko mu minsi ya vuba hari indi nama izamuhuza na Yoweri Museveni ikabera na none mu Gihugu cya Angola, izaba ari inama igamije kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa y’imyanzuro yafatiwe I Luanda igeze n’imbogamizi zabayeho zatumye itubahirizwa nkuko byari byifujwe.

Prezida Kagame yongeye asobanura impamvu u Rwanda rutarafungura imipaka, yavuze ko impamvu imipaka igifunzwe ari uko ikibazo cyatumye ifungwa kigihari kandi ko atayifungura kubera ko Uganda yarekuye abanyarwanda 9 mu magana afungiyeyo by’amaherere. Yavuze ko atabwira Abanyarwanda ngo bage Uganda kuko bashobora kongera guhurirayo na cya kibazo bityo baramutse bagiriyeyo ikibazo bavuga ko prezida wabo yababeshye.

Ikibazo cyo gufunga imipaka cyakozeho ibihugu byombi ariko cyane cyane Uganda kubera ko ariyo yacuruzaga ibicyruzwa byinshi mu Rwanda, mu Rwanda naho byakoze kuri benshi kuko ibiciro by’ibiribwa byagiye byiyongera cyane bakavuga ko impamvu ari uko byinshi bakeneraga byavaga I Bugande.

Leave A Reply

Your email address will not be published.