Amateka y’abanyapolitiki icyenda bongewe ku rwibutso rwa Rebero

1,439

Buri tariki ya 13 Mata ku rwego rw’Igihugu hasozwa icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri iyo tariki kandi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero habera igikorwa cyo kwibuka abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi na Politiki y’amacakubiri.

Kuva mu 2006 urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rwatoranyijwe nk’ahantu hihariye, ho kubika amateka y’abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuva icyo gihe kugera ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukirwaga abanyapolitiki 12, ariko biyongereyeho abandi 9 kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata, ubwo hibukagwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Muri bo harimo Boniface Ngulinzira wavutse mu 1951, avukira mu Karere ka Burera. Tariki 11 Mata 1994, yakuwe muri Eto Kicukiro aho yari yahungiye, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikanga ku mutabara, ajyanwa n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bamwicira ahantu hatazwi, kugeza ubu umurambo we ukaba utaraboneka.

Mu 1991 Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’ishyaka rya MNRD ryari ku butegetsi, ajya muri MDR. Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva tariki 12 Mata 1992 atanzwe n’ishyaka rye rya MDR kugeza muri Nyakanga 1993, igihe yahagarariraga u Rwanda mu mishyikirano yaberaga Arusha, ari na we wari uyoboye intumwa za Leta, aho yaharaniye amasezerano yo guhagarika imirwano ntibyashimisha Habyarimana Juvenal wari Perezida icyo gihe, hamwe n’intagondwa z’Abahutu zamwikomye zigatangira kumutera ubwoba.

Icyo gihe tariki 18 Ukwakira 1992, Ishyaka CDR ryasohoye itangazo rigira riti “Ubutumwa rubanda nyamwinshi yashinze Ishyaka CDR kugeza kuri Bwana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane: Bwana Minisitiri, rubanda nyamwinshi rwababajwe n’uko mwayiheje mu mishyikirano mwihererana hamwe n’Inyenzi Nkotanyi, kandi ibibazo bigibwaho impaka bireba Abanyarwanda bose, ubwo se ubona ko amasezerano azava muri iyo mishyikirano uzayubahiriza wenyine n’Inyenzi Nkotanyi muyagirana?”

Rikomeza rigira riti “Wari ukwiye kuzirikana ko amasezerano uzasinya azagomba kwemezwa na kamparampaka y’Abanyarwanda kugira ngo abone gushyirwa mu bikorwa, ni ngombwa rero ko wivugurura ukumva inama za rubanda nyamwinshi, kandi ukazikurikiza, kugira ngo ibyo muzageraho bitazaba impfabusa.”

Ngulinzira yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye mu Bubiligi mu Isesengurandimi, akora muri Minisiteri y’Uburezi imyaka 15, agirwa umujyanama ushinzwe uburezi mu biro bya Perezida wa Repubulika mu gihe cy’imyaka ibiri (1989-91).

Prof. Jean Gualbert Rumiya yavukiye mu Karere ka Huye mu 1950, yicirwa i Butare tariki 04 Gicurasi 1994.

Yakuye impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bufaransa, mu bijyanye n’amateka muri 1983, yigisha imyaka myinshi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yari umwe mu bagize komite nyobozi ya MRND muri Perefegitura ya Butare no ku rwego rw’Igihugu, aho yagerageje kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko, yarangwaga muri iryo shyaka, abonye nta mpinduka aza gufata ibyemezo bikomeye byo gusezera muri MRND tariki 14 Ugushyingo 1992, binyuze mu rwandiko yandikiye Perezida Habyarimana kubera ubuhezanguni bwayo.

Mu rwandiko yanditse yavugaga ko atakomeza kuba muri MRND irangwa n’ivanguramoko, kuko kuri we byaba ari ugutatira igihango cyaranze Abahutu n’Abatutsi.

Rumiya ntiyagarukiye aho kuko tariki 02 Ukuboza 1992, yanandikye Leon Mugesera yamagana ubugome, urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside byari mu magambo yakoresheje mu mbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya tariki 22 Ugushyingo 1992.

Urwibutso rwa Rebero

Dr. Jean Baptista Habyarima yavukiye muri Komine Runyinya mu Karere ka Nyaruguru, tariki 14 Werurwe 1950 yicwa muri Kamena 1994, aho kugeza n’ubu ntawe uzi aho umurambo we uri. Yize muri Kaminuza ya Colombia Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu bwubatsi, yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Tariki 03 Ukwakira 1990 kugera 23 Werurwe 1991, yafungiwe muri gereza ya Huye amezi atandatu mu biswe ibyitso by’Inkotanyi.

Tariki 03 Nyakanga 1992, yagizwe Perefe wa Perefegitura ya Butare atanzwe n’ishyaka PL akaba ari we Mututsi wenyine wabashije kuba Perefe mu ba perefe 11 Igihugu cyari gifite, akaba yaranagerageje guhagarika ibitero by’ubwicanyi byaturukaga mu zindi perefegitura, bituma Jenoside itinda gutangira byeruye muri Butare yayoboraga.

Godefrey Ruzindana yavutse mu 1951 avukira muri Komine Kabarondo mu Karere ka Kayonza, yicwa tariki 17 Mata 1994, ubwo yafataga imodoka agashyiramo umugore n’abana ageragezaga guhungira i Burundi, bageze ahitwa i Birenga interahamwe zirabafata zibakura mu modoka zibica urw’agashinyaguro, umurambo we ukaba warashyinguwe i Kibungo.

Ruzindana yabaye umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Amashuri abanza n’Ayisumbuye, anakora muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri 1992 yagizwe Perefe wa Kibungo, akaba yari muri Komite nyobozi ya PSD ku rwego rw’Igihugu, aho yabaye umunyapolitiki n’umuyobozi wazanye imibanire myiza, arwanya akarengane, yamagana ibitekerezo n’ibikorwa bigamije gutsemba Abatutsi, ibintu byatumye afatwa nk’icyitso cy’Inkotanyi akibasirwa mu buryo bwose.

Tariki 16 Gicurasi 1993, ikinyamakuru cyitwaga Umurange cy’intagondwa z’abahutu cyamwanditseho kivuga ko ari mu batumye FPR ishyira icyizere n’umubano wayo na PSD imbere, kubera ko ari ryo shyaka ryahaye imyanya Abatutsi.

Ntibyagarukiye aho gusa, kubera ko na Kangura nimero 66 yo muri 1993, yamushyize ku rutonde rw’abantu 235 yitaga ko ari ibyitso bifasha Inkotanyi.

Dr. Theoneste Gafaranga wavutse tariki 23 Kanama 1942, avukira i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yicwa tariki 16 Mata 1994, ubwo abasirikare n’interahamwe bazaga kumushaka iwe bakamubura, bamusanga mu rugo rukurikiyeho rwa Karekezi Yohani aho yari amaze iminsi yihishe, bamwica urw’agashinyaguro.

Minisitiri Bizimana ni we wavuze ku mateka y’aba banyapolitiki

Yize mu Bubiligi akaba yari inzobere mu buvuzi rusange, ubuvuzi bw’impiswi n’indwara z’umutima. Yakoze mu bitaro bya CHUK, aba Umudepite, nyuma aza gushinga ikigo cy’ubuvuzi cyitwaga Cabinet Medicale Rafiki cyabaga i Nyamirambo.

Dr. Gafaranga ni umwe mu bashinze PSD agirwa umuyobozi wungirije wa kabiri, yagiye atanga imbwirwaruhame nyinshi muri za mitingi, anandika inyandiko mu binyamakuru, zirimo iyo yise ‘Amajyambere PSD iyumva ite?’, yanditse mu 1991 mu kinyamakuru Le Soleil.

Callixte Ndagijimana yavutse mu 1965, avukira muri Mugina mu Karere ka Kamonyi, yicwa tariki 21 Mata 1994, bamutegeye kuri bariyeri y’ahitwa Ruhuha, muri Segiteri Nyagahama muri Komine Ntongwe, agambaniwe na mugenzi we wari Burugumesitiri wa Komine Ntongwe witwaga Charles, maze yicwa n’interahamwe hamwe n’impunzi z’Abarundi nyuma y’inama yabereye i Gitarama tariki 18 Mata, yatumijwe na Minisitiri Yohani Kambanda, hakemezwa kwihutisha Jenoside.

Arangije amashuri yisumbuye yagerageje kwiga mu ishuri rya gisirikare baramwirukana bacyeka ko yahinduye ubwoko akigira umuhutu, yabaye umwarimu, atorerwa kuba Burugumesitiri wa Komine Mugina mu 1992.

Mu buyobozi bwe, Calixte Ndagijimana yabumbatiye imibanire y’abaturage nta vangura, arinda umutekano w’abaturage bose n’ibyabo, urugomo rwakorerwaga Abatutsi muri Komine Mugina rwaragabanutse, ntibongera kwirukanwa mu masambu yabo ku ngufu, kwicwa no gukubitwa.

Narcisse Nyagasaza wavutse mu 1956, avukira muri Komine Ntyazo mu Karere ka Nyanza, yicwa tariki 23 Mata 1994, nyuma yo gushaka guhungira i Burundi, ariko ageze ku Kanyaru akanga kwambuka, abanza kurwana no gufasha Abatutsi kwambuka, arabahagarikira barambuka, kubera ko iyo yambuka mbere yabo bari guhita babica, kugeza ubwo haje umuyobozi wa jandarumori ya Nyanza akamwuriza imodoka hamwe n’abandi Batutsi bajya kumwicira i Nyanza bamurashe.

Yari yarize uburezi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, anigisha mu ishuri ryisumbuye rya College Saint Joseph i Kabgayi. Mu 1993 yatorewe kuba Burugumesitiri wa Ntyazo atanzwe n’ishyaka rya PL, aho yakoze ibishoboka agakumira ubwicanyi mu 1994, ndetse akajya aburira Abatutsi guhungira i Burundi ndetse akanabambutsa.

JMV Gisagara wavukiye i Nyabisindu mu Karere ka Nyanza mu 1966, ni undi washyizwe ku rutonde rw’abanyapolitiki bazajya bibukwa. Yiswe tariki 05 Gicurasi 1994, nyuma yo gushyiraho igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ku muntu uzavumbura aho yari yihishe.

Akirangiza kwiga mu 1989, yakoze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mpera z’uwo mwaka, agirwa uwungirije Burugumesitiri wa Komine Nyabisindu. Mu 1993 atangwa na PSD nk’umukandida ku mwanya wa Burugumesitiri aratorwa.

Yarwanyije akarengane n’ivangura byakorerwaga Abatutsi, abinyujije mu nama yaremeshaga kuri Komine, no kurengera abatotezwaga bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi, afungura kenshi abafungwaga n’abajandarume.

Bishwe bazira kurwanya politiki y'ivanguramoko

Rwabukwisi Vincent wavukiye mu Karere ka Ruhango tariki 18 Kanama 1959, wari umunyamakuru washinze ibinyamakuru byarimo Kanguka, akaba yarishwe tariki 11 Mata 1994, yicwa n’abasirikare bamwiciye hafi y’iwe i Nyamirambo.

Tariki 22 Ukwakira 1990, yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 kubera inyandiko ze zarwanyaga akarengane nyuma azagufungurwa, ahita atangiza ishyaka riharanira demokarasi n’ubumwe bw’Abanyarwanda (UDPR) tariki 29 Ukuboza 1991.

Biturutse ku ireme ry’ingengabitekerezo ya UDPR, ubupfura, ubushishozi n’ubuhanga mu kuyobora byaranze abayobozi baryo, bayobowe na Rwabukwisi, byatumye badacikamo ibice, bituma abayoboke baryo bahigwa bukware na MRND, ku buryo abarenga 85% by’abayoboke baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kongera aba banyapolitiki ku bandi 12 bari basanzwe bibukwa, ni igikorwa cyavuye mu bushakashatsi bwamaze imyaka ibiri bukorwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’abafatanyabikorwa bayo, hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho, birimo inyandiko, imbwirwaruhame, amashusho, ubuhamya n’ibindi.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.