#Kwibuka30#: Turibuka Bwana Turatsinze wari umugenzuzi wa banki y’ubucuruzi

289
Kwibuka30

Turatsinze Pierre Celestin bakundaga kwita ‘Le Beau” wakoreye BCR yishwe urw’agashinyaguro mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994″

Turatsinze Pierre Célestin wari inspecteur muri Banque ya B.C.R (Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda). Turatsinze yari yarashakanye na Mukandinda Beatrice nawe wakoraga muri Etablissement Rwandais.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 6/4/1994 ubwo indege y’umukuru w’igihugu yahanukaga, Turatsinze Pierre Célestin wari utuye ku Kacyiru, ku Kimihurura, yafashe umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka ibiri n’igice, Cyizere Lise Annabelle amuhungisha ku muturanyi wabo, umugore w’umututsikazi wari ufite umugabo utarahigwaga witwa Gratien wakoraga muri BRALIRWA aramwinginga, amusaba kumuhishira umwana we

Turatsinze Pierre Célestin yahise asubira iwe mu rugo ni uko mu gitondo cya kare cyo ku itariki ya 7/4/1994, Abasirikare barindaga umukuru w’igihugu(Aba G.P)bahise binjira mu rugo rwe maze bazana Turatsinze Pierre Célestin n’umugore we Mukandinda Béatrice n’abandi batutsi bose bari bahungiye mu rugo rwabo babarundira mu cyumba kimwe maze barabarasa.

Turatsinze Pierre-Célestin yahise yitaba Imana ariko umugore we Mukandinda Béatrice ntiyari yitabye Imana ahubwo yari yarashwe mu itako abicanyi bagenda bazi ko bamwishe.

Mukandinda Béatrice akizanzamuka yasanze umugabo we yishwe n’abari bahungiye mu rugo rwe maze arahaguruka acunga abicanyi bagiye, abonye ntabahari maze ahungira kuri wa muturanyi aho umugabo we yari yahishe umwana we, Béatrice agezeyo, umugore w’uwo muturanyi yaramwinjije aramuhisha

Ku itariki ya 8/4/1994, abicanyi baje gusahura urugo rwa Turatsinze no kuvana imirambo muri cya cyumba babiciyemo ngo bajye kuyijugunya muri fosse scéptique maze bahita babura umubiri wa Béatrice.

Kwibuka30

Bahise bamera nk’abasazi bati: “Harabura inyenzi yaducitse” ni uko basohoka hanze bavuza induru bashakisha mu mazu yose yo muri iyo Quartier maze binjira mu rugo rwa muturanyi wabo Gratien bati:”Turi gushaka inyenzi Beatrice wo kwa Turatsinze, yaducitse” Maze uwo mugabo w’umuturanyi arababwira ngo binjire bamutware, ngo yagize ati:”Nimwinjire mumutware, namusanze mu rugo aha iwanjye“. Ba bicanyi bahise binjira mu nzu, maze bafata Mukandinda Beatrice, bamusohorana na wa mwana wabo ise yari yagiye gucumbikisha ari nako babakubita.

Abo bicanyi babanje bafata urwo ruhinja, bararwasamura, maze baruca ururimi imbere ya nyina Mukandinda Béatrice, maze nyuma yo kumuca ururimi bahise bamukubita ku rukuta rw’inzu yari iri aho ngaho maze ubwonko buvamo nyina areba.

Uyu niwe mwana wa Turatsinze babanje guca ururimi nyuma bakamukubita ku rukuta ubwonko bukamuvamo, yitwaga Cyizere Ange Anabelle

Mukandinda Béatrice wari umaze kwicirwa umwana mu maso ye yahise akoreshwa inzira y’umusaraba muri Quartier hose abaturanyi bamukwena bamushinyagurira cyane, ni uko abicanyi bamugejeje ku cyobo cya fosse scéptique, abicanyi bemeranya ko batirirwa bamutema maze baramufata bamujugunya muri icyo cyobo ari muzima.

uyu ni Mukandinda Béatrice wari umugore wa Turatsinze, yishwe atawe mu cyobo cya toilette ari muzima, apfiramo

Muri icyo cyobo, niho Mukandinda Béatrice yitabiye Imana, nuko umuryango wa Turatsinze abicanyi baba barawuzimije.

Umwicanyi w’umuturanyi Gratien wicishije Mukandinda Béatrice n’umwana we yafunzwe kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi ariko ubu yarafunguwe, aridegembya i Kigali.

Umuryango wa Turatsinze warazimye kuko bari bafite umwana umwe.

(Credit to Imfura Loic)

Leave A Reply

Your email address will not be published.