Abanyamuryango ba RAMA bagiye kuzajya bivuza bakoresheje Irangamuntu

14,291

Abanyamuryango bivuriza ku cyahoze ari RAMA bashyizwe igorora, bagiye kujya bivuza bakoresheje irangamuntu

Ikigo k’igihugu cy’ubwishingizi mu Rwanda ishami ryayo ry’ubuvuzi bw’abakozi ba Leta bumenyerewe ku izina rya RAMA bwatangaje ko guhera mu cyumweru gitaha ku italiki ya mbere z’ukwezi kwa Gashyantare uno mwaka Abanyamuryango bayo mu ishami ry’ubuvuzi bw’abakozi ba Leta bazatangir kwivuza bakoresheje irangamuntu.

RSSB yavuze ko iki gikorwa cyagezweho nyuma yaho icyo kigo gihuje imyirondoro y’abanyamuryango bayo n’imyirondoro yo mu kigo nyarwanda gishinzwe irangamuntu NIDA. Ni igikorwa cyashimishije benshi mu banyamuryango ba RAMA. Uwitwa KAREGEYA Bonny yabwiye umunyamakuru w’indorerwamo.com ati:”…ntawutabyishimira, nkanjye hari igihe nayitaye binsaba gufata itike njya mu mugi ku ishami rya RAMA gushaka igisimbura ikarita, kandi koko nari ndwaye, byaramvunnye cyane”

RSSB yavuze ko icyakora kubera ko hakiriho imwe mu myirondoro itarahuzwa neza, ubu umuntu aramutse afite iyo karita yayitwaza akanareberwa niba umwirondoro we urimo, basanga urimo agatangira gukoresha irangamuntu, basanga itarimo hagahuzwa imyirondoro ye n’iri muri NIDA.

RSSB yavuze ko kugera mu kwezi kwa Kalindwi abanyamuryango bose imyirondoro yabo izaba yahujwe n’iri mu kigo k’indangamuntu.

ayo niyo makarita yakoreshwaga n’abanyamuryanga ba RAMA

Comments are closed.