Polisi yasubukuye gahunda y’ubukangurambaga ya #Gerayo Amahoro# nyuma y’igihe yarasubitswe

7,659
Kwibuka30

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu gikorwa cyo kongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwirinda amwe mu makosa akunze guteza impanuka mu muhanda. Ni igikorwa cyatangiriye  mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali ndetse bikazanagera no hirya no hino mu gihugu.

Ubukanguramba bw’umutekano wo mu muhanda bwamenyekanye cyane ku izina rya Gerayo Amahoro,  Polisi y’u Rwanda yabutangiye tariki 13 Gicurasi 2019. Nyuma bwaje gukomwa mu nkokora tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda, bwari bumaze kugera  mu cyumweru cya 46 mu gihe bwagombaga kumara umwaka wose.

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi avuga ko nyuma y’amezi 6  abantu bahugiye ku kurwanya icyorezo cya COVID-19 byagaragaye ko benshi mu bakoresha umuhanda bateshutswe ku mabwiriza amwe n’amwe agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahisemo guhera ku batwara ibinyabiziga bakongera kwibutswa indangagaciro z’ubworoherane mu muhanda ndetse no kwirinda amwe mu makosa akunze guteza impanuka.

ACP Ruyenzi yagize ati   “Ubu twatangiriye ku bantu batwara ibinyabiziga by’ubwoko bwose tubibutsa ko iyo uri mu muhanda ufite ibisate bibiri ugomba kugendera mu gisate cy’iburyo gusa, ukaba wakoresha igisate cy’ibumoso igihe urimo kwihuta ushaka gutambuka ku kinyabiziga kikuri imbere wamara kukinyuraho ukongera ugasubira mu gisate cy’iburyo. Ibi bikorwa kugira ngo worohereze n’ibindi binyabiziga bibashe kubona aho binyura bitambuka ku bibiri imbere.”

Kwibuka30

ACP Ruyenzi yakomeje avuga abatwara abinyabiziga barimo kwibutswa uko bagomba kwitwara igihe bageze mu masangano y’umuhanda, imikoreshereze y’amatara y’ibinyabiziga batwaye ndetse n’uko bagomba kwitwara igihe bageze mu mirongo abanyamaguru bambukiramo umuhanda.

Ati   “Twongeye kwibutsa abantu ko igihe umushoferi  ageze mu masangano y’umuhanda agomba kureka ibinyabiziga byagezemo mbere bikabanza bikavamo. Usanga akenshi umuntu uri mu muhanda winjira mu isangano  arwanira kwinjiramo kugira ngo atangemo  uwagezemo mbere kandi bishobora guteza impanuka.  Abatwara ibinyabiziga tubibutsa ko bagomba gucana amatara maremare igihe bageze ahantu hari umwijima ariko igihe bari ahari urumuri bacana amatara magufi, iyo utereye mugenzi wawe amatara maremare bitera impanuka ikomeye kuko aba atabasha kureba imbere ye.”

ACP Ruyenzi yagaye bamwe mu bashoferi  bagera muri ya mirongo abanyamaguru bagomba kwambukiramo umuhanda ntibahagarare ngo abanyamaguru bambuke.  

Ati  “ Turimo kwibutsa abatwara ibinyabiziga  kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru, kuri iriya mirongo y’umweru niho abanyamaguru bagomba kwambukira, ariko usanga hari abashoferi bahagera ntibahe abanyamaguru uburenganzira bwo kwambuka. Ibinyabiziga byose bitegetswe kugabanya umuvuduko igihe bigiye kugera kuri iriya mirongo, haba hari abantu bagiye kwambuka bigahagarara ku murongo w’umweru ubanziriza iriya abanyamaguru bambukiramo. Umushoferi yasanga nta banyamaguru barimo yemerewe gukomeza akagenda ariko yabanje kugabanya umuvuduko.”

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo muhanda yavuze ko Polisi yahisemo guhera kuri biriya bintu bine kuko byari bimaze kugaragara ko abatwara ibinyabiziga batakibyubahiriza uko bikwiriye,  bikaba intandaro y’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu ndetse n’imitungo ikahangirikira.

Raporo ya Polisi y’u Rwanda  ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko guhera tariki ya 21 Werurwe kugeza tariki ya 5 Nzeri 2020 mu gihugu habaye impanuka 646. Muri izo injyanamuntu zari 84 zihitana abantu 92, izikomeye zari 122 zakomerekeyemo abantu 154 naho impanuka zoroheje zabaye 190 zikomerekeyemo abantu 245. Inyinshi muri izi mpanuka  zaraturutse ku muvuduko ukabije n’uburangare bw’abashoferi.

Abatwara ibinyabiziga kandi barakangurirwa kwirinda  amakosa aho bari hose kuko ubu hifashishijwe ikoranabuhanga  ikinyabiziga gishobora kwandikiwa amakosa cyakoze bitagombeye ko uwari ugitwaye yahuye n’umupolisi. Birahagije kuba umupolisi yakwandika nimero ziranga ikinyabiziga (Plate number), amakosa yakoze , isaha yayakoreye n’aho amakosa yakorewe  nyuma akacyandikira mu gihe umushoferi wakoze amakosa yacitse abapolisi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.