Ba basirikare 2 ba FARDC baherutse gufatirwa mu Rwanda basubijwe iwabo

2,474

Ubuyobozi bw’ingabo za Congo, FARDC, bwatangaje ko bwakiriye abasirikare babiri bari bafatiwe mu Rwanda, nyuma yo kuvogera umupaka ku ntera irenga kilometero bagakora ibikorwa byo kwambura abaturage, ndetse umwe akaraswa agapfa ubwo yarimo arwanya inzego z’umutekano.

Ubuyobozi bw’inzego z’umutekano mu Rwanda buremeza ko aba basirikare bafashwe, hamwe n’uwarasiwe mu Rwanda basubijwe mu gihugu cyabo tariki 17 Mutarama 2024, banyujijwe ku mupaka uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi.

Ubuyobozi bwa FARDC butangaza ko umurambo w’umusirikare warasiwe mu Rwanda, witwa Anyasaka Nkoy Lucien, wamaze kugezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare biri mu kigo cya Gisirikare cya Katindo, aho uzakurwa ujyanwa gushyingurwa.

Abasirikare batatu ba FARDC, Assuman Mupenda, Anyasaka Nkoy Lucien na Bokuli Lote, binjiye mu Rwanda mu ijoro tariki 16 Mutarama 2024 bafatwa ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda, n’abarinzi b’umutekano bazwi nk’irondo mu Murenge wa Rubavu, ufite icyivugo cy’Intavogerwa mu Karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko abasirikare ba FARDC bari bafite imbunda imwe n’amasasu abarirwa mu 100, hamwe n’udushashi tw’urumogi, batawe muri yombi umwe agashaka kurwanya inzego z’umutekano ararasaswa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Kigali Today ko itsinda rya EJVM ryari mu bikorwa byo kureba uko bataha, yagize ati:“Abasirikare ba EJVM ni bo bari mu bikorwa byo kureba uko bataha”.

Abasirikare bagize itsinda rishinzwe kugenzura amakimbirane ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari bazwi nka EJVM, basuye aho abasirikare ba FARDC bafatiwe ku ntera irenga ikilometero kimwe uvuye ku mupaka w’u Rwanda, ndetse bategura ibisabwa kugira ngo abasirikare bafashwe n’uwarashwe basubizwe mu gihugu cyabo.

Kuva mu mwaka wa 2022 abasirikare ba FARDC bane bamaze kurasirwa mu Rwanda, na ho abarenga 40 bamaze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda kuva mu 2013.

(Uwase Rehema/ indorerwamo.com)

Comments are closed.