Babiri bakurikiranweho gukwirakwiza urumojyi mu baturage

5,800

Polisi yafashe abantu babiri bakekwaho gukwirakwiza urumogi mu turere twa Rulindo na Nyabihu, kuwa mbere tariki ya 7 Werurwe 2022, mu mukwabu wo gufata abantu bakwirakwiza urumogi mu baturage mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abafashwe ni Iradukunda Vestine w’imyaka 27 wafatiwe mu mudugudu wa Baramba mu kagari ka Cyohoha, mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo, afite ibiro 12 by’urumogi.

Hakizimana Jean Pierre yafatanwe udupfunyika tw’urumogi 115 afatirwa mu mudugudu wa Bugarama, Akagali ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu.

Aba bombi bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, bituma Polisi abashakisha, ibafatira mu ngo zabo aho babika urwo rumogi ndetse iranaruhasanga.   

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yavuze ko kugira ngo Iradukunda Vestine afatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko we n’umugabo we bakwirakwiza urumogi kandi barubika aho baba.

Yagize ati “Polisi yahawe amakuru yizewe ko Iradukunda n’umugabo we bakwirakwiza urumogi, barukuye hanze y’igihugu, bakarwinjiza bakoresheje inzira zitemewe. Abapolisi bahise batangira umukwabo wo kubafata, bageze mu rugo rwabo bahasanga umufuka urimo ibiro 12 by’urumogi, Iradukunda ahita afatwa, umugabo we arabura, ubu ari gushakishwa.”

SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanze amakuru, uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.

Yaburiye abantu bijandika mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yabo yose yamenyekanye kandi ko gucuruza, gukwirakwiza cg gukoresha ibyobyabwenge ari icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko y’u   Rwanda.

Ni mu gihe Hakizimana Jean Pierre yafatiwe mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Jenda yafatiwe mu cyuho afite udupfunyika 100 tw’urumogi nyuma y’uko abaturage batungiye Polisi urutoki, Abapolisi bahise bajya gusaka iwe, bahasanga n’utundi dupfunyika tw’urumogi 15, yari yahishe mu gisenge cy’inzu.

Aba bombi  bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko: Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Comments are closed.