Bashunga Abuba wigeze kuba umuzamu wa Rayon yerekeje muri Mukura VS

9,804
Kwibuka30

Umunyezamu Bashunga Abouba wari umaze umwaka umwe akina muri Buildcon FC yo muri Zambia, yasinye imyaka ibiri muri Mukura Victory Sports.

Visi Perezida wa Mukura Victory Sports, Sakindi Eugène, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko “Bashunga yamaze kuba umukinnyi wa Mukura Victory Sports. Yasinye imyaka ibiri.”

Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC. Yahavuye yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC, ayikinira umwaka umwe.

Kwibuka30

Mu 2018, yagarutse muri Rayon Sports kugira ngo ayifashe mu mikino Nyafurika, bagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu gihe yayivuyemo muri Kamena 2019, akerekeza muri Zambia.

Usengimana Faustin, na we bakinanaga muri Buildcon FC muri Zambia, yagarutse mu Rwanda, asinyira Police FC mu kwezi gushize.

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports buvuga ko bumaze kugura abakinnyi batandukanye, ariko bazatangazwa mu gihe cya vuba.

Iyi kipe yabaye iya kane muri Shampiyona ya 2019/20, kugeza uyu munsi nta mutoza ifite nyuma yo gutandukana n’Umunya-Espagne Tony Hernandez wayisezeye kandi agifite amasezerano y’umwaka umwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.