Kenya: Umudepite uherutse kwandagaza prezida Kenyatta yatawe muri yombi.

7,226
Kwibuka30
Ukutumvikana hagati ya Perezida Kenyatta n'icegera ciwe Ruto kwatumye umugambwe uri ku butegetsi wicamwo ibice

Umudepite wo mu gihugu cya Kenya yirukanywe ku mirimo ye nyuma yo kwandagaza prezida UHURU KENYATTA.

Polisi y’igihugu cya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi umudepite witwa Johanna Ng’eno nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize yifatiye mu gahanga prezida w’icyo gihugu nyakubahwa UHURU KENYATTA.

Amasanamu agaragaza ibitutsi mudepite yandagaza prezida UHURU yanyanyagiye mu baturage benshi no ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’iki cyumweru ubwo yari ariho avuga ku bwumvikane buke buri hagati ya Prezida Kenyatta na William RUTO visi prezida w’icyo gihugu.

After Johanna Ngeno, Another Tangatanga MP Risks Arrest For 'Insulting'  Kenyatta - Opera News
Kwibuka30

Johanna Ngeno yifatiye mu gahanga prezida UHURU Kenyatta

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko JOHANNA yakoresheje amagambo akomeye ndetse arimo n’ibitutsi byibasiraga prezida Uhuru, kandi ko bidakwiye ku muyobozi wo kuri urwo rwego.

Uno mudepite yumvikanye abwira prezida UHURU KENYATTA ko akwiye kwegura ndetse akanasesa guverinoma ye niba byaramunaniye kumvikana n’ikegera ke WILLIAM RUTO.

Akimara gutabwa muri yombi, Ruto WILLIAM yahise yandika ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko abayobozi batakagombye kuyoborwa n’amarangamutima kuko rimwe na rimwe abagusha mu makosa ugasanga batukanye.

Yakomeje agira ati:”…amagambo yo gusebya abagore cyangwa umukuru w’igihugu Oya, Oya…., naho waba warakaye bingana bite, nta mpamvu n’imwe yo gutukanacyangwa gusebanya ukoresha imvugo zikakaye, hari uburyo bwiza budasesereza umuntu yagombye gukoresha…”

Leave A Reply

Your email address will not be published.