Batandatu bitabiriye ubukwe baguye mu cyobo barapfa

4,038

Muri Kenya, abantu batandatu bari mu bukwe bapfuye nyuma yo kugwa mu cyobo bari bahagaze hejuru, cyari gipfundikiye ariko kikaza kuriduka bitewe n’ibiro byinshi cyari cyikoreye.

Iyo mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ibera ahitwa Kihunguro-Ruiru, muri Kawunti ya Kiambu, ubwo icyobo cyaridukaga bitewe n’ibiro byinshi by’abantu bari bagihagaze hejuru, bakajya baririmba banabyina mu rwego rwo kwishimira ubukwe.

Ikinyamakuru ‘The Star’ cyandikirwa aho muri Kenya, cyanditse ko Polisi yatangaje ko abo bantu bari baje batashye ubukwe, nyuma birunda hejuru y’icyo cyobo ari benshi kuko cyari gipfutse.

Polisi yavuze ko icyobo kikiriduka abantu baguyemo, batandatu barimo n’abana bahita bapfa, mu gihe abandi 17 bakomeretse.

Polisi yemeje ko uburemere bwari hejuru y’icyo cyobo, ari bwo batumye igifuniko cyacyo kiriduka kikagwa mu cyabo cy’amazi bigatuma abantu bakigwamo.

Umwana umwe muri abo batandatu bapfuye, we yahise apfira aho iyo mpanuka yabereye, mu gihe abandi batanu bapfuye bakigezwa ku bitaro by’aho i Ruiru.

Abashinzwe serivisi z’ubutabazi aho muri Kiambu, bahise bihutira gutabara abo bantu bari baguye muri icyobo.

Guverineri wa Kiambu witwa Kimani Wamatangi yagize ati “Abenshi muri bo batabawe binyuze muri serivsi z’abashinzwe kuzimya inkongi muri Kiambu ndetse n’abaturage. Tubabajwe n’imiryango yabuze ababo, abakomeretse turabifuriza gukira vuba”.

Iyo mpanuka yatumye ubukwe bwimurwa mu gihe Polisi irimo gukora iperereza.

Comments are closed.