Nyuma yo kumena amabanga y’urugo, KANYE WEST yasabye imbabazi umugore we.

10,463
Kwibuka30
Kim Kardashian shades Kanye West's family over their name ...

Nyuma y’aho umuhanzi Kanye west amenyye amabanga y’urugo bikarakaz umugore we ku buryo yari yavuze ko agiye gutandukana nawe, Bwana Kanye West yamusabye ku makosa yakoze.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter yagize ati “Ndasaba imbabazi umugore wanjye Kim Kardashian kuba naragiye ku karubanda nkavuga ibintu byari amabanga. Ntabwo namurengeye nk’uko yabikoze. Kuri Kim, ndashaka kukubwira ko nakubabaje. Ndakwinginze mbabarira. Warakoze buri gihe kuhambera.”

Ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 19 Nyakanga 2020 mu Mujyi wa Charleston muri Leta ya South Carolina; Kanye West yatangaje amagambo yavugishije benshi.

Muri aya magambo hari aho yavuze ati ‘ababyeyi banjye bari bagiye gukuramo inda yanjye, papa yarabishakaga, mama arokora ubuzima bwanjye’.

Yanashyize hanze amabanga y’urugo rwe n’umugore we Kim Kadashian avuga ko bari bagiye gukuramo inda y’umukobwa wabo mukuru witwa North West, ubu ufite imyaka irindwi.

Kwibuka30

Uyu mugabo muri uku kwiyamamaza kwe yanavuze ko Harriet Tubman uzwiho kurengera uburenganzira bw’abacakara mu kinyejana cya 19, nta kintu yigeze abakorera gifatika ahubwo yajyaga kubagurisha ku bandi bazungu; ibintu nabyo bitakiriwe neza.

Yakojeje agati mu ntozi nyuma y’amagambo menshi yakurikiye uwo munsi wo kwiyamamaza kwe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza ko umugore we na nyina bari gupanga kumujyana mu kigo cy’abarwayi bo mu mutwe. Hari naho yanditse avuga ko Michael Jackson yishwe.

Yongeye kwandika ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020 na none kuri Twitter agaragaza ko amaze igihe kingana n’imyaka ibiri ashaka gutandukana n’umugore we kubera ko yamuciye inyuma ku muraperi mugenzi we Meek Mill. Icyo gihe yanise nyirabukwe umugome; ibintu bikomeza kudogera.

Kim Kardashian yatangaje ko umugabo we yakunze kurwara mu mutwe indwara izwi nka Bipolar disorder.

Kanye West mu 2018 yatangaje ko abana n’ubu burwayi ubwo yashyiraga hanze album ye ya munani yise ‘Ye’. N’ubwo yabyivugiye ntabwo abo mu muryango we bigeze bashaka kubyinjiramo ngo babivugire ku karubanda.

Ni uburwayi buri kumusabagiza bugatuma Isi ikomeza kumwota no kumenya amwe mu mabanga ye yakabaye adashyirwa hanze akaguma mu rugo gusa.

Kim Kardashian & Kanye West's sweetest family portraits ...
Leave A Reply

Your email address will not be published.