Bugesera: Njyanama y’Akarere yatangije icyumweru cy’umujyanama mu baturage aho batuye.

1,462

Njyanama y’Akarere ka Bugesera yatangije icyumweru cy’umujyanama mu baturage aho bazabasanga mu Mirenge, bakabereka ibyagezweho bari babatumye ngo babakorereho ubuvugizi ndetse n’ibindi bateganya kuzabakorera ubuvugizi mu byifuzo n’ibibazo bigakemuka.

Ni cyumweru cy’umujyanama cyatangirijwe mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2024 aho Njyanama y’Akarere ka Bugesera yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mareba maze babagezaho ibyakozwe mu mwaka urangiye wa 2023/2024 banongera kubatuma ibindi bifuza ko bazakora mu mwaka ukurikira wa 2024/2025.

Njyanama y’Akarere ka Bugesera yakoze umuganda bari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’lntara y’lburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne, abayobozi mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa b’Akarere, aho bahanze imihanda migenderano, basibura imiferege n’ibindi bikorwa by’isuku n’isukura bitandukanye.

Bahanze imihanda y’imigenderano hasiburwa n’imiferege

Visi perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Bwana Munyazikwiye Faustin, ubwo yatangizaga igikorwa k’icyumweru cy’umujyanama, yagaragaje ko ari igihe kiza abajyanama bagize komisiyo y’Anjyanama y’Akarere bagira cyo kumanuka mu baturage bakaganira ku byifuzo baba barabatumye uko byasubijwe, n’ibindi nabyo uko byahawe umurongo w’uko bizakemurwa.

Munyazikwiye Faustin yagize ati:”Twagaragaje ko ubushize ubwo twari kumwe nabo mu cyumweru cy’umujyanama, hari ibyifuzo bigera muri bine bari baduhaye, twabagaragarije ibyashyizwe mu bikorwa n’uburyo byashyizwe mu bikorwa. Abenshi bagarukaga ku bikorwa remezo, bagarukaga ku mazi mu midugudu itandukanye, aho twagaragaje ko hubatswe amavomo agera muri 13, abandi bagarukaga ku mashanyarazi, aho kubufatanye n’ikigo REG harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo n’ikibazo cy’amashanyarazi mu midugudu atarageramo na cyo gikemuke.

Visi perezida wa Njyanama y’akarere yavuze ko ikigamijwe muri iki cyumweru ari ukwegera abaturage mu Mirenge yabo mu rwego rwo kubagezaho ibyakozwe mu mwaka wa 2023-2024

Akomeza agira ati:”Hari ikibazo kirebana na group scolaire Mareba nayo byagagaragaye ko yarangije kubakwa. Igisigaye ni ugushaka rwiyemezamirimo agashyiramo ababigisha amategeko y’umuhanda. Ibyo byose ni muri bimwe cyangwa se mu bikenewe bari baradutumye. Uyu munsi rero nabwo twahuye nabo, by’umwihariko tugomba guhera kuri biriya n’ubundi bari baradutumiye bitabashije kurangira, harimo kiriya cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu Midugudu yose.

Yakomeje avuga ko nubwo hari ibyo babatumye bigakorerwa ubuvugizi bigakemuka ariko ko hakiri n’ibindi batumweho binyuze muri Njyanama y’Umurenge birimo gutunganyirizwa ibishanga kugira ngo bizabyazwe umusaruro nabyo bazakorera ubuvugizi bigacyemuka.

Bwana Munyazikwiye hari ibyo yasabye abaturage nk’uruhare rwabo muri iki cyumweru cy’umujyanama, harimo kuzitabira amatora, kugabanya inda ziterwa abana, kugarura abana bataye ishuri, kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza Mituweli, no kwiteganyiriza muri ejo heza, kugira ngo bazabashe kuza ku isonga.

Abaturage bishimira ino gahunda y’icyumeru cy’umujyanama kuko ariho baganirira ibyifuzo byabo n’Abayobozi bakabatuma, bakabahagararira mu kugeza ibibazo byabo hejuru.

Uwitwa Agnes Nyiraminani agira ati:”Turifuza ko ubutaha bazatuvuganira ku kibazo cy’amashanyarazi akiri ikibazo ndetse no kubakirwa ikiraro kiri mu gishanga umanutse mu Murenge wa Mareba no kubaka imihanda ihuza na Nyamata.”

Uwitwa Mvuyekure Charlie we yagize ati:”Kuko n’ibindi twari twabatumye barabikoze, barabikoze neza rwose kabisa ntakibazo.”

Abaturage nabo bitabiriye ku bwinshi

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yongeye kwibutsa abaturage kwihutira kwiyandikisha muri sisitemi (system) mu buryo bureba imibereho myiza y’abaturage aho ufite telephone akanda *195# ibifasha abaturage mu rwego rw’imitegurire n’igena migambi, n’agahunda zigezwaho abaturage na Leta bigafasha kumenya abaturage aho batuye.

Meya Mutabazi yanabasabye kugira, bakigira bagamije kwivana mu bukene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’lntara y’lburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne, wifatanyije n’abaturage ba Bugesera yabahaye ubutumwa bwo kwita kubana no kubabungabunga babarinda guhohoterwa, babarinda imirimo ivunannye.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan umunyamakuru wa Indorerwamo.com mu Karere ka Bugesera)

Comments are closed.