Uwari umutoza w’abazamu muri Police FC yeretswe umuryango

6,437
Kwibuka30

Ubuyobozi bwa Police FC bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano bwari bufitanye n’Umurundi Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ watozaga abanyezamu bayo kubera imyitwarire mibi.

Ibaruwa Police FC yandikiye Ndanda ku wa Mbere tariki ya 7 Werurwe 2022, ivuga ko amasezerano impande zombi zari zasinye ku wa 16 Nzeri 2021 nta gaciro azaba agifite guhera ku wa 22 Werurwe 2022.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko aya masezeyano “yasheshwe bitewe no kutubahiriza inshingano zivugwa mu ngingo ya kabiri yayo, agace ka gatanu n’aka gatandatu.”

Imyitwarire mibi itasobanuwe ni iyo Ndanda yagaragaje ku mikino yahuje Police FC na APR FC tariki ya 28 Mutarama 2022, Etoile de l’Est ku wa 13 Gashyantare 2022 ndetse na Kiyovu Sports ku wa 20 Gashyantare 2022.

Kwibuka30

Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ yasabwe guhita ahagarika akazi kuva akibona ibaruwa yandikiwe.

Uyu mutoza w’abanyezamu yageze muri Police FC muri Nzeri 2021 nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports mu ntangiriro z’uwo mwaka ashinjwa guta akazi.

Ndanda yamenyekanye cyane ari umunyezamu wa APR FC mu gihe kandi yakiniye na St George yo muri Ethiopia akanayibera umutoza w’abanyezamu.

Yirukanywe na Police FC mu gihe iyi kipe y’abashinzwe umutekano ivugwamo umwuka mubi ushingiye ku kuba umutoza mukuru, Frank Nuttal, atumvikana n’abamwungirije, atumva inama zabo agafata ibyemezo ku giti cye nubwo we abihakana.

Nyuma y’imikino 20 imaze gukinwa muri Shampiyona, Police FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 30, irushwa 14 n’amakipe ya APR FC na Kiyovu Sports ayoboye urutonde.

Comments are closed.