Burundi: Ibyaranze umunsi wa mbere wo kwiyamamaza.

9,945
Kwibuka30

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020, abakandida 6 muri 7 bazahatana mu matora ya perezida w’u Burundi ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi uyu mwaka batangiye kwiyamamariza mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Burundi.

Abarwanashyaka b’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi bari baje n’iyonka muri komine Bugendana y’intara ya Gitega Gen.Evariste Ndayishimiye avukamo baje kumva imigabo n’imigambi abafitiye.

Mu mafoto dukesha kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi,yagaragaje abantu benshi cyane bari baje gushyigikira Ndayishimiye uhagarariye ishyaka CNDD FDD muri aya matora.

Imbaga yabaje gushyigikira Evariste Ndayishimiye

Akimara kubona imbaga yaba ry’abarwanashyaka bamuherekeje I Bugendana mu ntara ya Gitega, Evariste Ndayishimiye yagize ati: Ndashimiye cane abene Burundi mwasidukanye n’iyonka muje kwumviriza imigabo n’imigambi mikurumikuru umugambwe wacu ariwo wanyu CNDD-FDD ugiye kuzobarangurira muri iki kiringo tugiye kwinjiramwo, nimwanyizera mukantora.

Twese turi kumwe birashoboka ko duteza imbere igihugu cacu tugashika aho umwenegihugu wese ashikira ukubaho neza gutyo tukabona gushikira kwa kwikukira gushitse.”

Gen.Evariste Ndayishimiye uzwi nka NEVA ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Petero nkurunziza ku butegetsi yari amazeho imyaka 15.

Ku rundi ruhande, Agathon Rwasa uhagarariye CNL yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku kibuga cya Muremera ku murwa mukuru w’intara ya Ngozi avukamo.

Leonce Ngendakumana uhagarariye SAHWANYA Frodebu hamwe na Dieudonné Nahimana wiyamamaza ku giti cye batangiriye ibikorwa byabo mu mujyi wa Bujumbura, muri Karitsiye Kinama ku ruhande rwa Frodebu naho Nahimana akorera muri komine Muhakuri.

Kwibuka30

Domitien Ndayizeye uzaserukira ishyirahamwe Kira Burundi yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara ya Muramvya, mu gihe Gaston Sindimwo wa Uprona yatangiriye kwiyamamazo mu ntara ya Mwaro.

Utashoboye gutangira ibikorwa bye byo kwiyamamaza uyu munsi ni Francis Rohero avuga ko azatangira kuri uyu wa kabiri.

Nubwo ibyo bikorwa byo kwiyamamaza byashoboye gutangira, hari ibibazo byagiye vyibonekeza irya byagaragaye hirya no hino, byashoboraga gutuma abakunzi b’abiyamamaza badakomeza gukomeza ingendo zabo.

Abo ni nk’abarwanashyaka ba CNL berekeje mu Gitega – Ngozi bavuga ko bagowe no gukomeza urugendo rwabo bageze ahitwa Bitare muri komine Bugendana harimo kubera ibirori bya CNDD-FDD, iyindi nzira bari gucamo nayo basanga ikiraro cyangiritse.

Bivugwa ko mu murwa mukuru w’intara ya Kayanza kugeza mu ma saa cyenda hari hakigaragara amamodoka menshi yo mu bwoko bwa Fuso yuzuye abarwanashyaka ba CNL bajya i Ngozi kubera ibyo bibazo.

Mu modoka zagowe n’urugendo harimo iyari itwaye Agathon Rwasa wiyamamaza, zagize ikibazo zigeze muri komine Matongo y’intara ya Kayanza, aho basanze ikamyo itwara lisansi yari yyafunze umuhanda.

Byabaye ngombwa ko abaturage bamufasha mu kumucira inzira kugira ngo ashobore kugera ku kibuga aho yagombaga kwiyamamariza.

Haravugwa kandi n’impanuka y’imodoka yari itwaye ibyuma byongera amajwi y’ishyyaka CNDD-FDD yakoze impanuka ivuye i Ngozi ijya i Bugendana, bikavugwa ko hari abantu babiri bahasize ubuzima,n’abandi bakomeretse.

Uku kwiyamamaza kwatangiye kuri uyu munsi kuzakomeza kugeza ku wa 17 z’ukwa gatanu hasigaye iminsi itatu ngo amatora nyirizina abe.

Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD ashyigikiwe n’andi mashyaka 27 ataratanze abakandida muri aya matora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.