Burundi: Umugore wa perezida Ndayishimiye aravugwamo kwivanga mu kazi k’igihugu ndetse akirukana bamwe mu bakozi bo mu biro bya perezida

9,006
Kwibuka30

Umugore wa perezida w’igihugu cy’Uburundi madame Angeline Ndayishimiye arashinjwa na bamwe mu bakozi bakora muri perezidansi y’Uburundi kubabangamira akabaha amategeko rimwe na rimwe atajyanye n’inshingano zabo, batabikora akabatera ubwoba ndetse bamwe na bamwe akabirukanisha.

Amakuru dukesha radio RPA (Radio Publique Africaine) aravuga ko hari bamwe mu bakozi bo mu biro bya Perezida Ndayishimiye Evariste bavuga ko icyo kibazo kimaze gufata indi ntera ku buryo iyo umukozi adakoze ibyo ashaka amubwira ko amwirukana kandi koko akamwirukana.

Umwe mu bakozi bo mu biro kwa perezida wumvikanye kuri micro za RPA yagize ati:”Ubu uyu mubyeyi yazanye amategeko adasanzwe hano, hari urugi rwajyaga kwa perezida ubu yararukinze, aza gukorera nk’aho twakwita muri salon y’ibiro bya perezida, ni umubyeyi udushyiraho igitsure gikabije ku buryo n’iyo wanze gukora ibyo akubwiye we ubwe akwirukana cyangwa akabwira perezida akakwirukana”

Uyu mugabo yatanze urugero rw’abakozi bagera kuri bane bamaze kwirukanwa kubera kwanga gushyira mu ngiro ibyo yababwiye.

Kwibuka30

Urundi rugero rufatika, uyu mugore yimuye mu biro umujyanama wa perezida mu bijyanye n’umutekano maze aba ariwe uhakorera.

Mu imurikabikorwa rya Dubai, madame wa perezida yategetse ko abacuruzi baguma mu gihugu ahubwo yohereza abana be

Hari amakuru avuga ko minisitiri w’ubucuruzi uherutse kwirukanwa na perezida byaba byaratewe n’amakosa uyu mugore wa perezida yakoresheje minisitiri, uyu mugabo bahinduriye amajwi kuri radio RPA, yavuze ko ubwo habaga imurikagurishwa ry’ibikorerwa mu Burundi ribera i Dubai, perezida Ndayizeye yababajwe cyane no kubona minisitiri yarasize abacuruzi bazwi bo mu gihugu ahubwo akajyana abantu bo muri misiteri, kuri icyo kibazo, uyu mugabo yavuze ko byatewe n’ubundi n’itegeko uyu mu minisitiri yahawe na madame wa perezida, yagize ati:”Minisitiri yari afite liste y’abantu benshi bagombaga kujya Dubai, yaduhaye urutonde rwuzuye, ariko turushyikirije umuyobozi, twatunguwe no kumva madame wa president avuga ko hari abakuweho ahubwo akahashyira abana be”

Iyo radio yavuze ko abanyamakuru bayo bagerageje kuvugana n’umuvugizi wa perezida Ndayishimiye ariko kugeza ubwo twandikiye iyi nkuru batari bwabashe kuvugana nawe.

Hari abavuga ko kino kibazo kimaze igihe kitari gito ko ahubwo ari ubu ngubu kigiye hanze, benshi bemeza ko hari abantu bo mu nzego zitandukanye bagiye birukanwa mu mirimo yabo kubera ko batakunzwe na madame angeline Ndayizeye.

Ibibazo nk’ibi ngibi byagiye bibangamira ndetse bigashyira iherezo ubutegetsi bwa bamwe mu bakuru b’ibihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.