Bwana Célestin washakiraga isoko abakobwa bagakoreshwa ubusambanyi yeretswe itangazamakuru

7,104
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere RIB yeretse itangazamakuru umugabo witwa Celestin ukurikiranyweho icyaha cyo gusahakira isoko abana b’abakobwa bakajya mu busambanyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Kanama Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umugabo w’imyaka 34 witwa Celestin BIZIMANA wafashwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

RIB ivuga ko uyu mugabo witwa Bizimana akurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi kuko yacuruzaga abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi.

Uru rwego ruratangaza ko iperereza ry’ibanze ryakozwe kuri Bizimana, ryagaragagaje ko yibaga indangamuntu z’abantu akazibaruzaho nimero za telefoni akaba ari zo yakoreshaga ibi byaha akekwaho.

Bwana Celestin yafatanywe simcards 10 zirimo iyo aherutse gukoresha asaba abantu ko bamushakira abakobwa beza yitaga “High Class” bajya gukoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abagabo muri zimwe mu hoteli za hano mu mujyi wa Kigali,.

Ngo uyu mugabo yavugaga ko bariya bakobwa bazajya bahembwa hagati ya 300 USD na 700 USD.

Avuga ku bijyanye n’icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, umuvugizi wa RIB w’umusigire Dr Murangira Thierry yavuze ko uyu mugabo yahuzaga abagabo n’abakobwa ngo basambane ubundi akishyurwa.

Kwibuka30

Yagize ati “Yasabaga abantu kumushakira abo yitaga abakobwa beza mu rurimi rw’icyongereza yavugaga ngo ni ‘high class’, aho abo bakobwa azajya abahuza n’abagabo bakabasambanya barangiza bakamuha amafaranga, uwo washatse abo bakobwa nawe agahabwa komisiyo”.

RIB ivuga ko hari abatangabuhamya babahaye amakuru y’uko yashatse abakobwa akabahuza n’abagabo basambana, abo bagabo bakishyura amadorali 300, uyu mugabo agatwara 200 abakobwa basambanyijwe bagahabwa 100.

Murangira Thierry umuvugizi w’umusigire wa RIB aravuga ko abaturage batanze amakuru y’ibanze yafashije urwo rwego guta muri yombi Celestin

Ubundi buryo yakoreshaga ni uguhamagara abantu yiyitirira umuyobozi w’amwe mu mahoteli akomeye, akababeshya ko hari akazi gahemba amafaranga 150,000 ko bamwohereza 45,000frw kugirango dosiye yabo icemo bakabone.

Muri rusange Bizimana akurikiranyweho ibyaha bine aribyo; gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

RIB irashimira abaturarwanda bose ku ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gutanga amakuru no gukumira ibyaha, ikaba iboneyeho kubasaba, cyane cyane urubyiruko kwirinda kugira ngo batagwa muri uyu mutego aho abantu babizeza akazi cyangwa izindi nyungu bakabangiriza umuzima. 

RIB iributsa kandi abaturarwanda kumenya simcard zibaruye ku ndagamuntu zabo, bakavanaho izo badakoresha kuko zishobora gukoreshwa n’abandi mu gukora ibyaha. Iperereza rirakomeje, kugirango n’abandi bantu bafatanyaga n’uyu Bizimana bafatwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.