Bwana Dominique yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gucika inzego z’umutekano

7,585
E-Policing

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yarashe umugabo witwa Dominique  Ndahimana wari ushatse kuyitoroka ahita apfa, Yari afungiye i Ndera mu Karere ka Gasabo, ngo barashwe batorotse abarinzi. Yarasanywe na mugenzi we witwa Jean Claude Niyigena ariko we amasasu ntiyamwishe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko ziriya mfungwa zari zigiye kwihagarika bashaka gutoroka, hari mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 10 Kanama 2020.

Ni imfungwa ebyiri, umwe yacuruzaga urumogi, undi ari umujura.

Uwarashwe agapfa yitwa Ndahimana Dominique w’imyaka 30 ngo yacuruzaga urumogi. Niyigena Jean Claude w’imyaka 32 we akekwaho ubujura, uyu ngo yatorotse n’ubu ntarafatwa.

Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko iyo umupolisi arashe umuntu ushaka gutoroka bikamuviramo urupfu, aba atari wo mugambi yari afite.

Avuga ko icyo aba agambiriye mbere na mbere ari ukumukanga ngo ahagarare, cyangwa se kurasha ahatari mu kico.

Ati: “ Rwose nta mupolisi irasa umuntu agambiriye kumwica .N’ikimenyimenyi ni uko bariya barashwe ari babiri ariko umwe ntapfe. Icyo abantu bagomba kumenya ni ukwirinda gushaka gucika Polisi cyangwa kuyirwanya kuko si byiza na gato.”

(Umuseke)

Leave A Reply

Your email address will not be published.