Bwana Kaneza n’umuryango we bamaze ibyumweru 2 barara muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’Akarere.

6,802
Kwibuka30

Bwana KANEZA ukorera SACCO yo mu Karere ka Rusizi amaze hafi ibyumweru bibiri arara muri Shitingi we n’umuryango we nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere bumusenyeye inzu.

Umukozi wa SACCO y’Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, Kaneza Isaie amaze iminsi we n’umuryango we barara muri shitingi nyuma y’aho ubuyobozi bubasenyeye inzu kubera ko bayubatse mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ku tariki 2 Gashyantare 2021, nibwo uyu Kaneza ufite umugore n’abana batanu batangiye kurara haze nyuma y’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe bwari bumaze gusenya inzu ye bitewe n’uko yari yayubatse ahadateganyijwe kubaka.

Yavuze ko yubatse iyi nzu abiherewe uburenganzira n’umukuru w’umudugudu n’uw’Akagari atuyemo kuko yari amaze igihe yarirukanywe mu nzu yakodeshaga kubera kubura amafaranga yo kuyishyura.

Ngo yahisemo kubaka mu kibanza yahawe n’ababyeyi be kuko nta handi hantu yari afite ho kujya cyane ko cyari kimaze amezi atandatu agishije ariko akabura amafaranga yo kucyubakamo.

Kwibuka30

Avuga ko atiyumvisha uburyo yasenyewe mu gihe aho yari arimo kubaka hari n’izindi nzu umurenge wa Gihundwe uri kubakira abatishoboye.

Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu, yabwiye IGIHEdukesha iyi nkuru ko uyu muturage bamusenyeye kubera ko yari yubatse mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ati “ Ntabwo amaze iminsi aba muri shitingi ahubwo yahamagaye umunyamakuru abona kuhashyira shitingi aramufotora ahita ayihakura. Yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko tugira igishushanyo mbonera , we yubatse atasabye icyangombwa kandi n’aho yubatse ntihemewerewe kubaka kuko ni mu gishanga

Yakomeje avuga ko nyuma y’aho uyu mugabo bamusabye kwisenyera inzu akabyanga, bahisemo gufata icyemezo cyo kujya kuyimusenyera, no gutwara ibikoresho yubakishaga birimo inzugi.

Niyibizi yavuze ko uwo muturage niyandika ibarwa asaba imbabazi z’uko yakoze amakosa, ababishinzwe bashobora kuzaterana bagafata umwanzuro wo kumusubiza ibyo bikoresho akajya kureba ahandi yubaka ariko naho hatari mu manegeka.

Yavuze ko bitumvikana uburyo umukozi uhembwa buri kwezi ataka ko nta bushobozi afite, nyamara hari abaturage bafite ubushobozi buri munsi ye bakora uko bashoboye bakubaka, aho bananiriwe bakunganirwa n’ubuyobozi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.