Kigali: Amarira n’agahinda by’umuturage wasenyewe inzu ye nziza kubera ko yanze gutanga ruswa.

5,688
Kwibuka30

Ubuyobazi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwakuyeho urujijo ku makuru amaze iminsi atangajwe, y’umuturage Twagiramungu Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Kigarama, wasenyewe inzu yari amazemo amezi atandatu.

Twagiramungu aherutse gutangariza bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko yasenyewe kubera ko yanze gutanga ruswa, nyuma yo kwanga kuyitanga inzu ye bigaragara ko yari nziza cyane ubirebeye inyuma igahita ihatwa amapiki igasigara ari umusaka.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasobanuye icyatumye uyu muturage asenyerwa gihabanye n’ibyo umuturage atangaza nk’intandaro yo gusenyerwa.

Umutesi yagize ati: “Yasabye icyangombwa cyo kubaka inzu yo guturamo hanyuma mu kubaka ayihinduramo inzu y’ubucuruzi, aho harimo kunyuranya n’icyangombwa yari yahawe. Iyo ushaka kubaka inzu y’ubucuruzi urabigaragaza, ababishinzwe iyo babonye biri mu gishushanyo mbonera cy’aho hantu, urabyemererwa”.

Yakomeje agaragaza ko iyo umuturage asabye icyangombwa cyo kubaka inzu yo guturamo, atemerewe kuyihindura akayigira inzu y’ubucuruzi.

Ati: “Iyo utongeye ngo ujye gusaba icyangombwa k’ibyo ushaka guhindura, iryo ni ikosa rya mbere yakoze. Irya kabiri ni ukwinjira mu mbago z’umuhanda, aho yakuruye inzu akayigeza mu mbago z’umuhanda”.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2020, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikiye Twagiramungu nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku itariki ya 11 na 13 Ugushyingo 2020 bumusaba guhindura imyubakire.

Inyandiko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ifitiye kopi, igaragaza ko Twagiramungu yamenyeshejwe ko arimo kubaka inyubako mu buryo butandukanye n’ubwo yemerewe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko umuturage yasabwe gukosora ibyo akora, anasabwa kubaka ku buryo atarengera umuhanda, ibiri mu muhanda akabikuraho hanyuma akubahiriza ibijyanye n’ibyo yasabiye uruhashya.

Twagiramungu ngo yakomeje kwinangira kuko ngo na nyuma yo guhabwa urwandiko yarasuwe asabwa gukosora ibyo yasabwe ariko ntiyabikora ahubwo akomeza gukora ibinyuranye n’ibyo yemerewe.

Kwibuka30

Yasabwe kwisenyera nk’umuntu wakosheje ntiyabikora. Amabwiriza avuga ko iyo bigenze bityo ubuyobozi bushaka abantu bagakuraho (bagasenya) ibyo umuntu yubatse adafitiye ibyangombwa.

Umutesi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, yagize ati: “Byabaye ngombwa ko hashakwa abantu baragenda bakuraho ibyagombaga gukurwaho binyuranyije n’ibyo yari yaherewe uburenganzira”.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashyize imbaraga mu kumenyekanisha igishushanyo mbonera kivuguruye, bugasaba abaturage kumenya ibikubiye muri icyo gishushanyo.

Abaturage basabwa kubaha ibyagenwe n’igishushanyo mbonera ndetse akaba ari nabyo bishyirwa mu bikorwa ariko umuntu akaba yabiherewe uburenganzira.

Ati: “Kubaka dukurikije amabwiriza bidufasha kubaka inzu zijyanye n’Umujyi wa Kigali, inzu zikomeye ziturinda ibiza cyangwa izindi ngaruka izo ari zo zose, ariko bidafasha kugira Umujyi usukuye, uteye neza tukirinda akajagari”.

Umutesi Solange yavuze ko ari inyubako yubatswe mu buryo butubahirije amategeko n’amabwiriza.

Abaturage b’Akarere ka Kicukiro bagirwa inama yo kwirinda umuntu wese wabashuka ko ngo niba bagiye gukora ibinyuranyije n’amategeko azabarengera.

(Src:Imvahonshya)

Leave A Reply

Your email address will not be published.