Miliyari zisaga 40$ ya Amerika nizo abaherwe 5 ba mbere ku isi bamaze guhomba kubera Coronavirus

8,713
Kwibuka30

Icyorezo cya Coronavirus kimaze gukoma mu nkokora ubukungu bw’abaherwe ku isi

Kuva kino cyorezo cya coronavirus cyakwaduka mu gihugu cy’Ubushinwa mu mwaka ushize, cyashegeshe ubukungu bw’isi mu buryo bugaragara, cyane ko icyo gihugu ari kimwe mu bihugu bikungahaye ku isi, si ubushinwa gusa bwagizweho ingaruka n’icyo cyorezo, ni isi yose muri rusange, no mu ngeri zitandukanye, mu minsi ishize u Rwanda rwavuze ko rwagize igihombo mu nama rwari kwakira ariko ziburizwamo kubera icyo cyorezo. Usibye ibihugu n’inganda zitandukanye, abaherwe bo ku isi nabo ubukungu bwabo bwagizweho ingaruka ku buryo batanu ba mbere mu baherwe isi ifite, bamaze guhomba akayabo ka miliyari 36.8 mu gihe k’icyumweru kimwe gusa. Uko ari batanu, uwashegeshwe cyane ni Umufaransa witwa BERNARD ARNAULT wahombye miliyari 14 z’Amadorari ya Amerika mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Kwibuka30

Bwana JEF BEZOS uyobora AMAZON akaba ari ku mwanya wa mbere mu baherwe kuri iyi si ya Rurema, amaze guhomba miliyari 8 z’Amadorari mu cyumweru kimwe gusa.

BILL GATES, Umuherwe wahimbye microsoft nawe amaze guhomba agera kuri miliyari 5.3 z’amadorari ya Amerika. WARREN BUFFET nawe amaze guhomba agera kuri miliyari 5.3 z’amadorari.

MARCK ZUKERBERG umwe mubaherwe bakiri bato akaba aza ku mwanya wa gatanu mu bafite agatubutse muri iyi si, nawe amaze guhomba agera kuri miliyari z’amadorari 9.2.

Muri rusange, bano bagabo bose uko ari batanu bamaze guhombywa na coronavirus akayabo ka miliyari z’amadorari agera kuri 36.8 mu cyumweru kimwe gusa. Inzobere mu by’ukungu barasanga kino gihombo kiri bwiyongere kubera ko kugeza ubu icyorezo cya coronavirus kiri kugenda gifata indi ntera aho ubwandu bushya bugenda bwiyongera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.