Karongi: Batatu bakekwaho kwiba asaga ibihumbi 900 mu iduka ry’abandi batawe muri yombi.

3,969
Kwibuka30

Abagabo batatu bo mu Karere ka Karongi bafatiwe mu cyuho ubwo binjiraga mu iduka bakiba amafaranga y’u Rwanda asanga ibihumbi magana cyenda.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Gashyantare 2023 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, murenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi haravugwa inkuru y’abagabo batatu bafatiwe mu cyuho bari biba ibihumbi 950Frw mu iduka ricuruza ry’umucuruzi ucuruza amavuta yo kurya n’amasabune yo kumesa mu mujyi wa Karongi.

Kwibuka30

Umukobwa wacuruzaga muri iryo duka yavuze ko umugabo umwe yabanje kwinjira mu iduka avuga ko ashaka kurangura amasabune n’amavuta, mu gihe yabazaga ibiciro, undi mugabo wari hanze y’iduka yamuhamagaye (Yahamagaye uwo mucuruzi) amubwira ko amushaka, mu gihe yasohokaga undi yakinguye kontwari apakira mu gakapu amafaranga yari arimo.

Uyu mukobwa yavuze ko agisubira mu iduka yarebye muri kontwari ariko asanga amafaranga yose yari yacuruje yagiye kera, nibwo kwifashisha inshuti zari hafi aho bihutira gukurikira abo bagabo bari bamaze gufata moto, ku bw’amahirwe, aba motari babatwaye nibo bagaragaje aho babasize, maze mu kanya gato babagwaho, babasatse babasangana ya mafaranga, nibwo bahise bahamagara inzego z’umutekano.

Kugeza ubu abo bakekwaho kwiba ayo mafaranga bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Rubengera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.