Cameroune: abantu 14 bahitanywe n’inkangu ubwo bari bagiye gushyingura

6,292

Abantu bagera kuri 14 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’inkangu barapfa ubwo bari bagiye mu muhango wo gushyingura.

Mu gihugu cya Cameroune haravugwa inkuru y’akababaro aho abantu bagera kuri 14 baraye bahitanywe n’inkangu kuri iki cyumweru taliki ya 27 Ugushyingo 2022 ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura.

Aya makuru yemejwe na Naseri Paul Bea guverineri w’Intara ya Yaunde muri icyo gihugu, yabwiye Afrikmag dukesha iyi nkuru ko abo bantu bose bagwiriweho n’inkangu ubwo bari bagiye gushyingura umwe mu baturanyi wabo wari witabye Imana, uwo muyobozi yakomeje avuga ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje mu gushakisha indi mirambo ishobora kuba yarengeweho n’itaka.

Umwe mu barokotse iyo mpanuka yavuze ko ubwo bari bateraniye mu rugo kwa nyakwigedera munsi y’umusozi, bagiye kubona babona itaka ribaguyeho, bamwe bahunze ariko bari hagati ku mikeka ntibyabashobokeye guhunga kuko baje kurengerwa n’itaka.

Hari imiryango yakomeje kuvuga ko hari ababo bazwi ko bari baje muri icyo gikorwa cyo gutabara kandi bakaba batarabona imirambo yabo, ibyo bikaba bishobora gutuma imibare y’abahitanywe n’iyi nkangu ijya hejuru ku yari yatanzwe mbere.

Imvura imaze iminsi igwa ku kigero kiri hejuru muri icyo gihugu cya CAmeroune, bigakekwa ko ariyo ituma ubutaka bw’imisozi bworoha ku buryo butera inkangu za hato na hato. Leta y’icyo yakomeje ishishikariza abaturage kwimuka bakava mu manegeka ariko bamwe bakanangira kuko bavugaga ko badafite ahandi ho kuba.

Comments are closed.