Cameroune:MUGISHA Moise niwe ukomeje kuyobora isiganwa rya GP. Chantal Biya.

7,340
Kwibuka30

Moise MUGISHA niwe ukomeje kuyobora isiganwa ry’amagare rikomeje kubera mu gihugu cya Cameroune.

Yaoundé- Ebolowa (167 km)
1. Kubiš Lukáš 03h51’36”
2. Kamzong Clovis 03h51’36”
3. Mugisha Moise 03h51’36”
4. Mugisha Samuel 03h51’41”
5. Daumont Paul 03h51’44”

Urutonde rusange (402.4 km)
1. Mugisha Moise 09h28’56”
2. Kubiš Lukáš 09h29’30”
3. Kamzong Clovis 09h29’30”
4. Daumont Paul 09h29’38”
5. Cissé Isiaka 09h29’38”
6. Mugisha Samuel 09h29’41”
7. Mohindo Kyaviro 09h29’42”
8. Fozing Robert 09h29’56”
9. Sorgho W. Mathias 09h29’58”
10. Munyaneza Didier 09h30’06”

Tariki 21-11-2020
Zoétélé-Meyomessala (116.4km)

Kubiš Lukáš ukomoka muri Slovakia akaba akinira ikipe ya Dukla Banska Bystrica ni we wegukanye intera ya 3 ya Grand Prix Chantal Biya 2020 gusa, Mugisha Moise wegukanye intera ya mbere akomeza kuyobora isiganwa muri rusange.

Kwibuka30

Intera ya gatatu yavaga Yaoundé yerekeza Ebolowa ku ntera ya kirometero 167, Kubiš Lukáš yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 51 n’amasegonda 36 akaba yarakoresheje ibihe bimwe n’abandi bakinnyi 2 ari bo Kamzong Clovis  ndetse na Mugisha Moise  uyoboye urutonde rusange. Umukinnyi  Daumont Paul  wari wegukanye intera ya 2 yasoreje ku mwanya wa 5.

Nyuma y’intera 3, abasiganwa bamaze  gukora ibirometero 402.4 , Mugisha Moise  akaba akiyoboye aho amaze gukoresha 09, iminota 28 n’amasegonda 56 akurikiwe  n’abakinnyi babiri, Kubiš Lukáš na Kamzong Clovis bamaze gukoresha amasaha 9, iminota 29 n’amasegonda 30.

Ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda, Mugisha Samuel yigiye imbere ku rutonde rusange  ava ku mwanya wa 9 afata umwanya wa 6.  Munyaneza Didier (10),  Areruya Joseph (27), Byukusenge Patrick (35) na Uhiriwe Byiza Renus (38).

Isiganwa rirakomeza hakinwa intera ibanziriza iya nyuma

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020, isiganwa rirakomeza hakinwa intera ibanziriza iya nyuma aho abasiganwa bahagurukira ahitwa Zoétélé basoreze Meyomessala ahareshya na kirometero 116,4 iyi ntera akaba ari ngufi ugereranyije n’intera ya 3.

Kugeza ubu mu bakinnyi 58 batangiye isiganwa hasigayemo 52. Ikipe y’igihugu ya Senegal ikaba isigaranyemo umukinnyi umwe gusa muri 5 bari batangiye isiganwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.