Dr. Frank Habineza aravuga ko yiteguye guhigika Perezida Kagame mu matora y’ubutaha

6,292
Kwibuka30

Umuyobozi w’ishyaka Green Party Dr Frank Habineza aravuga ko yiteguye guhangana n’umuryango RPF Inkotanyi kandi ko afite icyizere cyo guhigika Perezida Kagame ku buyobozi bw’igihugu.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Gicurasi 2023, ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party Rwanda) ryakoresheje inama y’inteko rusange yaguye ihuza abarwanashyaka bayo bose bari hirya no hino mu gihugu, nk’ibisanzwe iyoborwa n’umuyobozi w’iryo shyaka Honorable Dr HABINEZA Frank.

Muri iyo nteko rusange, abarwanashyaka ba Democratic Green Party Rwanda bagarutse ku byo ishyaka ryagezeho muri ino manda nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2017, ndetse n’imigambi bafite mbere y’andi matora ya perezida ateganijwe kuba umwaka utaha wa 2024 mu Rwanda.

Honorabe Dr. Frank Habineza yashimiye abarwanashyaka be, abizeza ko ishyaka ryabo rihagaze neza ndetse ko riri tayari guhangana n’andi amashyaka mu matora y’umwaka utaha wa 2024 mu guhatanira kuyobora igihugu.

Abajijwe aho icyizere afite gishingiye, Honorable Dr Frank HABINEZA yavuze ko mu myaka itanu ishize ari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, abaturage barushijeho kumumenya no kumenya ishyaka rye ku buryo afite icyizere ko abatari bake bamaze kumva amahame ya Democratic Green Party Rwanda akaba ariho ashingira avuga ko azatsinda amatora yo mu mwaka utaha, yagize ati:”Mu gihe twari mu bikorwa byo kwiyamamaza ubushize, hari ibyo twijeje abaturage ko tuzabakorera, kandi niko byagenze, ibyo twabijeje byose twabigezeho mu gihe cy’imyaka itanu gusa maze mu nteko, hari icyizerere rero ko bazanabigaragaza mu matora“.

Muri iyo nteko rusange y’ishyaka rya Democratic green party Rwanda, abarwanashyaka baryo bahise bamwemeza nk’uzabahagararira muri ayo matora azaba umwaka utaha nk’uko twabivuze haruguru.

Ubu Ishyaka DGP Rwanda rizahangana n’umuryango FPR Inkotanyi umaze imyaka itari mike uyobora igihugu, ndetse hari n’abemeza ko ari ishyaka rifite imbaraga nyinshi ku buryo ryigaruriye imitima y’abatari bake mu Rwanda ibyo bakabivuga bashingiye ku ntambwe igaragarira buri wese y’aho u Rwanda rumaze kugera mu rugendo rwo kubaka igihugu no kugisana nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi yo mu mwaka w’1994.

Mu matora ya perezida yabaye mu mwaka wa 2017 yasubije perezida Paul Kagame ku butegetsi, Dr Frank Habineza yabaye uwa nyuma n’amanota 0.48%, yakurikiye Muhayimana Philippe wari umukandida wigenga, we akaba yarabonye amajwi 0.73% mu gihe Paul KAGAME wari uhagarariye ishyaka FPR yagize amajwi 98.79%.

Kwibuka30

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, barasanga hakiri kare cyane ngo ishyaka Democratic green Party ribe ryatsimbura FPR inkotanyi, gusa Frank Habineza we yavuze ko icyizere ari cyose, kandi ko ubwinshi bw’abanyamuryango ba FPR batamuteye ubwoba.

Yasabye ko utunege twabaye mu matora y’ubushize twazakosorwa ubutaha

Dr Frank HABINEZA yavuze ko ubushize mu matora hagiye habaho utunenge kandi akaba yifuza ko ubu ngubu twazakemurwa, yavuze ko u Rwanda rumaze gukataza mu ikoranabuhanga, bikwiye rero ko ubu ngubu hiyambazwa uburyo bwo kubarura amajwi hakoreshejwe ikoranabuhanga, yagize ati:”U Rwanda turi kure cyane mu ikoranabuhanga, mu matora y’ubutaha twifuza ko ibarura ry’amajwi ryazakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni henshi biba no muri Amerika bararikoresheje”

Yakomeje avuga ko haramutse hifashishijwe ubwo buryo, byakuraho urujijo n’akangononwa ku bavuga ko hibwe amajwi. Bwana Habineza yongeye avuga ko ubutaha, komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda yazaha umwanya abantu bo mu sihyaka rye nabo bakajya mu gikorwa cyo kubarura amajwi, ntibizabe nk’ubushize ubwo abantu bo mu ishyaka rya Democratic green party bagiye bangirwa kwinjira aho amajwi ari kubarurirwa, ati:”Iki kintu nacyandikiye na ministri w’intebe nkimusaba ariko kugeza ubu nta gisubizo ndabona, ni inege ikomeye ndetse bituma n’ibiva mu ibarura ry’amajwi bishidikanywaho

Kugeza ubu usibye ishyaka Democratic green Rwanda party rimaze kwemera ko rizahatana mu matora y’ubutaha, nta rindi ryari ryatangaza ibyo, ndetse n’ishyaka FPR ntiriratangaza uzarihagararira mu matora y’umwaka utaha.

Twibutse ko muri iyo kongere, Habineza Frank yatorewe kongera kuyobora iryo shyaka kuri manda ya 5, naho Jean Claude Ntezimana yongera gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru waryo.

Jean Claude NTEZIMANA nawe yongeye gutorerwa ubunyamabanga bw’ishyaka Democratic green party Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published.