Dr. Pierre Damien waherukaga kugirirwa imbabazi na perezida yasubijwe mu nkiko

8,799
Kwibuka30
(photo archive igihe.com)

Dr Pierre Damien Habumuremyi uheruka gufungurwa ku mbabazi za perezida, yasubijwe mu nkiko ku byaha byo gutanga sheki itazigamiye byamufungishije, yarekurwa ntahite yishyura abamureze bose.

Dr Habumuremyi yahamagajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ndetse urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 2 Ugushyingo 2022, mu manza mbonezamubano.

Ku wa 14 Ukwakira 2021 nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi yarekuwe nyuma y’umwaka n’amezi atatu afunzwe, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame.

Yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungwa imyaka itatu, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 Frw. Yaregwaga imyenda yose hamwe igera muri miliyari 1,5 Frw.

Ubwo yasabaga imbabazi umukuru w’igihugu, Dr Habumuremyi yagaragaje ko afunzwe atabona ubwishyu bw’abantu abereyemo amadeni, ariko arekuwe yakora akabasha kwishyura.

Ubwo yarekurwaga, imbabazi yahawe zakuyeho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’ihazabu yaciwe. Icyakora, yagombaga kwishyura abantu abereyemo imyenda.

Nyuma y’umwaka arekuwe, hari amakuru y’uko yishyuye bamwe mu byiciro, ariko hari abatarabonye amafaranga na make.

Ni urugendo rutamworoheye kubera ko na kaminuza ya Christian University of Rwanda yatumye afata amadeni menshi mu yamufungishije, yaje gufungwa kubera ibibazo by’imikorere mibi.

Dr Habumuremyi agiye kwitaba urukiko ku kirego cyatanzwe n’uwitwa Bizima Daniel, uvuga ko yamuhaye serivisi zo gukodesha imodoka zo gutwara abakozi, agomba kumwishyura 3,200,000 Frw.

Kwibuka30

Ubwo yamwishyuraga ngo yamuhaye sheki yo muri I&M Bank, baza gusanga itazigamiye. Ni sheki bigaragara ko yasinywe ku wa 10 Nyakanga 2020.

Nyuma yo gufungurwa, uyu mugabo ngo yagerageje kwegera Dr Habumuremyi ngo amuhe amafaranga ye, ariko ntiyabikora, ndetse ntiyamuha icyizere cy’uko azamwishyura.

Mu kirego cye, yaregeye urukiko arusaba “gutegeka Habumuremyi Pierre Damien kwishyura umwenda wa miliyoni 3,200,000 Frw, hiyongereyeho amafaranga y’igihombp yanteje, inyungu yayo, indishyi z’akababaro n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.”

Mu mwaka ushize nibwo byaje kumenyekana ko imwe mu mitungo ya Dr Habumuremyi yaje gushyirwa muri cyamunara, kugira ngo hishyurwe amwe mu madeni.

Harimo isambu iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, aho igiciro fatizo cyayo cyagizwe 15,838,000 Frw. Ku yindi mirima ibiri nta n’umwe wahawe agaciro karengeje miliyoni 5 Frw.

Byose byari bigamije kwishyura amafaranga yahawe n’uwitwa Musoni Evariste, atamwishyuye aza kwitabaza Urukiko rw’ubucuruzi, maze urubanza ruza kuba itegeko.

Urukiko rwamutegetse kwishyura miliyoni 24,7 Frw, ariko bitewe n’uko byageze mu kwishyura binyuze muri cyamunara, Habumuremyi yishyujwe miliyoni 26 Frw ubariyemo amatangazo yo kumenyekanisha cyamunara n’ibihembo by’umuhesha w’inkiko.

Mbere yo gutabwa muri yombi, uyu mugabo yagiye ahabwa imyanya ikomeye muri Leta. Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014.

Muri Gashyantare 2015, Dr. Habumuremyi yagizwe Umukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.

(Source: igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.