“Gukemura ikibazo neza si ugukora raporo nziza” Minisitiri Gatabazi

5,464
Kwibuka30

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko gukemura neza ibibazo by’abaturage atari ugutanga raporo, ahubwo ari ukubikurikirana bigakemurwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 27 Ukwakira 2022, mu gusoza ukwezi kwahariwe serivisi z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) mu baturage, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi gahunda igamije kumva ibibazo by’abaturage no guhura n’abayobozi ku bibazo byagaragaye, kugira ngo bafatanye gufata ingamba zo kubikemura.

Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ni ugikurikirana ko gikemuka, si ugukora raporo gusa. Ikindi kandi si ngombwa ko ibibazo bikemuka kuko byageze ku rwego rwo hejuru, hari n’ibyakemukira ku rwego rw’Akagari n’ahandi”.

Yashimiye Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha rwateguye iki gikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi rufatanyije n’izindi nzego mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali kugira ngo hashakwe ibisubizo, barinde umuturage gusiragizwa n’akarengane.

Yongeyeho ati: “Ibikorwa nk’ibi bikwiye gusigira buri wese kwiyemeza guha serivisi nziza abaturage dushinzwe gukorera, tudakwiye kujya dusiragiza abaturage ahubwo dukwiye kujya tubafasha, ibibazo byabo bigakemuka, n’ikitari mu nshingano zacu tukamufasha kugera ku ugifite mu nshingano”.

Kwibuka30

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’Inzego z’Ibanze gushyiraho gahunda yo kwigisha no guhugura abaturage ku mategeko kugira ngo bagire ubumenyi buhagije ku burenganzira bwabo.

Ati: “Tureke umuco wo kwikiza abaturage, tureke umuco wo gukemura ibibazo tubica hejuru cyangwa hatabaye gusesengura guhagije; twirememo umuco wo kumenya guherekeza umuturage kugeza ikibazo cye gikemutse, tugire umuco wo gukorera ibintu ku gihe tudategereje umunota wa nyuma”.

Yanibukije abayobozi kuzirikana ko gutanga serivisi nabi bitera igihombo. Ati: “Twahagaritse inama z’abayobozi za mu gitondo kugira ngo babanze bahe serivisi abaturage hakiri kare, inama zikorwe nyuma”.

Yasabe buri wese gukomeza urugamba n’ubufatanye mu kwamagana no kurandura burundu imikorere mibi mu byo bashinzwe, kugira ngo batange umusanzu wo kwiyubakira u Rwanda rwiza twifuza, tuzaraga abana bacu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.