DRC: Fally Ipupa yihanganishije imiryariye ango y’ababuriye ababo mu gitaramo cye i Kinshasa

6,453
Kwibuka30

Umuririmbyi Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo yakoreye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera umubyigano ukabije watumye babura umwuka.

Ku wa Gatandatu nibwo Fally Ipupa uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika yakoreye igitaramo i Kinshasa muri stade izwi nka ‘Stade des Martyrs’, gusa ibyari byishimo biza kurangira bihindutse amarira kuko hapfye abantu 11.

Kwibuka30

Bivugwa ko izi mpfu zatewe n’umubyigano ukabije cyane ko bivugwa ko abari muri iyi stade bari barenze umubare w’abo yakira ujya urenga abantu ibihumbi 80.

Abinyujije kuri Facebook, Fally Ipupa yavuze ko “Yashenguwe bikomeye ndetse yihanganisha imiryango yose y’abantu bitabye Imana.”

Yakomeje avuga ko nta kindi yakora urutse kwifuriza irihuko ridashira abitabye Imana.
Fally Ipupa w’imyaka 44 y’amavuko ni umwe mu Banyafurika b’Abanyamuziki bafite albums zicuruzwa hirya no hino ku isi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.