Somalia: Abagera ku 100 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi.

6,269
Kwibuka30

Abantu 100 barimo umunyamakuru n’umupolisi baburiye ubuzima mu gitero cy’ubwiyahuze cyagabwe mu murwa mukuru Mogadishu muri Somalia, aho imodoka ebyiri zaturikirijwemo ibisasu n’ibyihebe.

Ni igitero cyemejwe na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud wavuze ko yashavujwe bikomeye n’urupfu rw’aba bantu biganjemo abagore n’abana, ndetse asaba amahanga ubutabazi bw’ubuvuzi bwo kwita ku barenga 300 bakomeretse.

Perezida Sheikh Mohamud akaba iki gitero yagishinjije abarwanyi b’umutwe w’ al-Shabab, avuga ko bari bagambiriye gutera Minisiteri y’uburezi, ni mu gihe kandi uyu mutwe wamaze kwigamba ko ariwo uri inyuma y’iki gitero.

Kuva yajya ku butegetsi, Perezida Hassan Sheikh Mohamud akomeje guhangana n’ibitero by’iyi mitwe igendera ku mahame ya kisilamu ifite aho ihuriye na al-Qaeda, iki gitero cyo kuri uyu wa Gatandatu kikaba cyasize cyangije n’ibindi byinshi birimo inyubako n’imodoka.

BBC yatangaje ko nyuma yo gusura ahabereye iki gitero Perezida Hasaan Sheikh Mohamud yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko iyi mitwe igihari, yizeza abaturage ko bitazongera.

Kwibuka30

Yagize ati “Ndi hano kubwira abanya-Somalia ko igitero nk’iki kitazongera ukundi, iri turika ni ubutumwa bohereje batwereka ko bagihari nubwo bari baratsinzwe n’ingabo za leta.”

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto akaba yihanganishije ababuriye ababo muri iki gitero .

Yagize ati “Abanya-Kenya bifatanyije na Somalia nyuma y’iki gitero cy’iterabwoba cyatwaye ubuzima bw’abantu 100, twiteguye gukorana n’ibindi bihugu mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.”

Ingabo z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zavuze ko iki gitero cyagaragaje ko ari ingenzi mu gukaza ingamba zo guhashya uyu mutwe wa al-Shabab, ni mu gihe ku bufatanye n’ingabo z’iki gihugu bamaze imyaka 15 bahashya uyu mutwe w’iterabwoba.

Gusa al-Shabab ikaba yarigaruriye hari amajyepfo yose n’ibindi bice bya Somalia, ndetse bakaba bagambiriye no kwigarurira ibindi bice bicungwa n’ingabo za leta.

Ibihugu nka Amerika, Turikiya, Qatar n’Ubudage nabyo byohereje ubutumwa bwo kwifatanya na Somalia no kwihanganisha ababuriye abantu babo muri iki gitero.

Leave A Reply

Your email address will not be published.