DRC: Umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro

5,280
Kwibuka30

Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira agace ka Rubaya gaherereye muri teritwari ya Maisisi, ni nyuma y’uko mu minsi ishize izi nyeshyamba zari zigaruriye agace ka Mweso n’inkengero zayo.

Rubaya ni agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro gaherereye muri Teritwari ya Masisi, niko gace karimo ibirombe byinshi, kandi niho abashoramari bayashakira.

Rwanda tribune dukesha iyi nkuru ivuga ko Kugeza ubu muri ako gace kabonekamo amabuye y’agaciro menshi,muriyo harimo ayo mu bwoko bwa coltan, gasegereti, toromarine, manganese n’andi. Aka gace gakomeje kumvikana mo urusaku rw’amasasu rwinshi cyane kuburyo abacukuzi, abashoramari bose birutse bagahunga.

Kwibuka30

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, Inyeshyamba za Mai Mai  Nyatura , CMC, APCLS n’izindi bose bari gukizwa n’amaguru

Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iherereye mu Rubaya yemeje ko Rubaya imaze gufatwa n’inyeshyamba za M23 kandi ko abantu bari muri ako gace bari guhunga.

Aya makuru kandi yemejwe n’ukuriye sociyete sivile  Aime  Mukanda Mbusa mu butumwa bwe yacishije kuri Facebook nawe yemeje ko Rubaya kugeza ubu  iri mu maboko y’inyeshyamba za M23.

Rubaya iherereye kandi mu bilometero 45 werekeza Kibumba, ni mu bilometero 53 werekeza mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kibvu y’amajyaruguru

Leave A Reply

Your email address will not be published.