Ethiopia: Imirwano hagati y’inzego z’umutekano nabo muri Tigray irakomeje

7,486
Kwibuka30

Mu majyaruguru ya Ethiopia, imirwano ikomeye irakomeje hagati y’igisirikare n’abashinzwe umutekano.

Ese iki kiri inyuma y’amakimbirane?

Tigray iherereye mu majyaruguru ya Ethiopia ikaba ifite ubuso 84,722 km2 ifite uturerer 10. hakaba banafite ibendera ryihariye riharanga.

Flag of Tigray
Ibendera rya Tigray agace ko muri Ethiopia
Kwibuka30

Abayobozi ba Tigray bamaze imyaka myishi biganje mu butegetsi muri Ethiyopia, kugeza igihe Abiy Ahmed yagereye ku butegetsi mu mwaka wa 2018, byari biturutse ku myigaragambyo yo kwamagana guverinoma yari iriho, aho akigeraho yakoze ibishoboka byose mu kugabanya imbaraga zabo.

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, ishyaka rigamije kwibohora riyobora Tigray, ‘Tigray People Liberation Front (TPLF)’ , ryanze icyemezo cya leta cyo guhagarika amatora mu gihugu, maze rikoresha amatora, nyuma guverinoma nkuru itangaza ko amatora atemewe n’amategeko.

Ibintu byari byatangiye kwangirika umwaka ushize, nyuma y’uko Ministri w’Intebe Abiy asheshe ihuriro ry’amashyaka yari ku butegetsi rigizwe n’amashyaka menshi yo mu turere ashingiye ku moko, asaba ko yahurizwa mu ishyaka rimwe ry’igihugu, rihabwa izina rishya ‘Ishyaka ry’iterambere n’uburumbuke’, ibintu ishyaka rya Tigray ‘TPLF’ ryamaganiye kure ryanga ishinga ry’ishyaka rishya, rihakana no kuryinjiramo.

Dr Abiy Ahmed wanegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2019 kubera ko yafashije mu guhagarika amakimbirane n’intambara yari amaze imyaka myishi hagati ya Ethiopia na Eritereya, ku cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo yasabye abandi Banya-Etiyopiya ku rubuga rwa Twitter, kwirinda ivangura ry’abaturage rishingiye ku moko rikorwa n’agace ka Tigray, kandi bagize 6% by’abaturage barenga miliyoni 100 z’Abanya-Etiyopia.

Map of Ethiopia showing Tigray
Leave A Reply

Your email address will not be published.