RIB yataye muri yombi umufurere ukurikiranyweho gusambanya umunyeshuri

10,214
Kwibuka30
Rwamagana: Umugabo ukekwaho gutwikira mu nzu umugore we, nawe yishwe  atemaguwe na muramu we. | Indorerwamo

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umufurere ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umunyeshuri w’umukobwa yari abareye umuyobozi.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Rwamagana rwataye muri yombi umufurere wari usanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe disipuline (Prefet de discipline) mu kigo cy’amashuri giherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa  Kigabiro, Akagari ka Nyagasenyi, Umudugudu wa Rusave, bikaba bivugwa ko uno mufurere yakoze iki cyaha kuri iki cyumweru gishize taliki ya 20 Werurwe 2022.

Bamwe mu banyeshuri biga muri icyo kigo bavuze ko uwo muyobozi wari ushinzwe imyitwarire yasambanije uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 17 ku gahato nyuma yo kumuha ibisindisha.

Kwibuka30

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Bwana Dr Thierry Murangira nawe yemeje iby’aya makuru avuga ko ubu anketi yatangiye, yagize ati:”Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umunyeshuri, bikekwa ko yabanje kumuha inzoga. RIB ikaba yatangiye iperereza.’’

Umu-Frère wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uwo mu frere aramutse ahamijwe icyaha, yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Riteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Ku cyaha cyo guha umwana inzoga, itabi cyangwa kubimugurisha, uyu mu-Frère mu gihe yagihamywa yahanishwa ingingo ya 27 y’itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana.

Comments are closed.