Umunyarwanda yahamijwe icyaha cyo gutwika kiliziya akatirwa gufungwa imyaka ine

4,291
Kwibuka30

Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye igifungo cy’imyaka ine Umunyarwanda wahamijwe icyaha cyo gutwika kiliziya i Nantes

Kuwa gatatu, Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Emmanuel Abayisenga gufungwa imyaka ine kubera gutwika no kwangiza katedrale yo mu mujyi wa Nantes mu 2020, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

Abayisenga, umunyarwanda w’imyaka 42, afite kandi urubanza rw’urupfu rw’umupadiri wishwe mu burengerazuba bw’Ubufaransa mu 2021.

Mu guca urubanza, Urukiko rwavuze ko Abayisenga atari akomeye mu mutwe igihe atwika iyo katedrale ya Mutagatifu Petero.

Rwategetse kandi ko atagomba kwitwaza intwaro ndetse ntave mu gace ka Loire-Atlantique mu burengerazuba bw’Ubufaransa, aho umujyi wa Nantes uherereye, nibura mu myaka itanu.

Umunyamategeko we, Meriem Abkoui, yavuze ko ibisubizo by’umukiliya we mu rukiko rimwe na rimwe “byabaga bidafite ihuriro” kandi uruhare rwe mu cyaha rwakwibazwaho, nk’uko AFP ibivuga.

Meriem yongeraho ko ategereje ibisubizo by’isuzuma ryo mu mutwe Abayisenga yakorewe mu rubanza rundi aregwamo kwica umupadiri, avuga ko rushobora kuba umwaka utaha.

Abayisenga yageze mu Bufaransa mu 2012 akora imirimo y’ubukorerabushake muri Diyoseze ya Nantes, ubwo urubanza rwatangiraga yemeye ko ariwe watwitse kiliziya.

Kwibuka30

Yavuze ko yinjiye muri iyo katedrale gusenga maze “akabura intege zo kwifata” nyuma yo guca ahantu muri iyo nyubako yasagariwe bikomeye mu 2018.

Mu 2019, ubusabe bwe bw’ubuhingiro mu Bufaransa bwaranzwe bategeka ko ava muri icyo gihugu, ibintu bivugwa ko byamuhungabanyije cyane.

Urukiko rwemeye ko afite ibibazo by’amagara, harimo n’ibyo kutumva, kutitangira k’umubiri, ibibazo by’ibihaha, n’ibibazo mu mirire.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko yatwitse iyo katedrale abishaka kubera “umujinya mwinshi no gushaka kwihorera” ku bakuriye iyo katedrale.

Abazimya umuriro babashije gutabara bazimya igikanka cy’ibanze cy’iyo katedrale, ariko igice kiranga cyane iyi nzu yo mu kinyejana cya 17, yarokotse Impinduramatwara mu Bufaransa, n’ibisasu byo mu ntambara z’isi, cyo cyarangiritse.

Ibindi byahiye ni ibikoresho by’agaciro kandi bya kera, amashusho y’ubugeni, n’ibirahure by’imitako byo mu kinyejana cya 16.

Ba nyiri iyi katedrale bavuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni $43.

Bwana Abayisenga, bivugwa ko arwaye mu mutwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.