Nigeriya: Abagororwa barenga 1800 bacitse gereza nyuma yo kugabwaho ibitero

5,943
Kwibuka30
Nigéria : des prisonniers transformés en "animaux" - BBC News Afrique

Abagororwa barenga 1800 batorotse gereza muri Nigeria nyuma yuko igabweho igitero n’abagabo bitwaje intwaro.

Amakuru avuga ko abateye binjiye mu mbuga y’iyo gereza yo mu mujyi wa Owerri uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, bakoresheje ibiturika bagaturitsa ingufuri ku muryango.

Amakuru avuga kandi ko imfungwa esheshatu zagarutse muri gereza, mu gihe izindi 35 zo zanze gutoroka.

Polisi yashinje abo mu mutwe utemewe uharanira ubwigenge bw’abasangwabutaka bo muri leta ya Biafra, Indigenous People of Biafra, kuba ari wo wagabye icyo gitero nubwo uwo mutwe wahakanye uruhare urwo arirwo rwose muri icyo gitero.

Abagabo bitwaje intwaro ziremereye biraye muri gereza ya Owerri mu masaha yo mu rukerera rwo ku wa mbere, bamaze kuhagera mu modoka z’amakamyo na bisi, nkuko urwego rw’amagereza rwabivuze.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko abateye bari bitwaje imbunda zirasa za rokete (izi zizwi nka RPG),imbunda za ‘machine guns’, ibiturika, n’imbunda ntoya zisanzwe zo ku rutugu.

Perezida Muhammadu Buhari yavuze ko icyo gitero ari “igikorwa cy’iterabwoba” cyakozwe n'”abanyakavuyo”. Yasabye inzego z’umutekano gufata abagabye icyo gitero n’imfungwa zatorotse.

Kwibuka30
Nigeria's President Buhari Takes Medical Trip Abroad Before Doctor Strike -  Bloomberg

Prezida Buhari yavuze ko abao ari abanyakavuyo kandi ko polisi igomba kubakurikirana bagatabwa muri yombi

Umuvugizi w’umutwe uharanira ubwigenge bw’abasangwabutaka bo muri leta ya Biafra yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ibirego byuko ari wo wagabye igitero cyo ku wa mbere ari “ibinyoma”.

Leta ya Imo imaze igihe ari yo ikuriramo imitwe iharanira kwigenga, mu gihe umubano hagati ya leta nkuru ya Nigeria n’abasangwabutaka bo mu bwoko bwa Igbo urimo agatotsi.

Kuva mu kwezi kwa mbere, ibiro byinshi bya polisi n’imodoka zayo mu bice bitandukanye by’amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria byagabweho ibitero ndetse n’amasasu menshi aribwa. Nta muntu wigambye ibyo bitero kugeza ubu.

Owerri prison attack: Gunmen attack correctional facility for Owerri - BBC  News Pidgin

Bakoresheje ibisasu biremereye mu kwibasira ino gereza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.