Gicumbi: Bwana NDAHAYO akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we

8,578
Gicumbi: Gitifu w'akagari yatawe muri yombi akekwaho kunyereza  imfashamikurire y'abana – GakondoYacu

Bwana NDAHAYO w’imyaka 44 y’amavuko yatawe muri yombi kubera gukekwaho icyaha cyo gusambaya umwana we w’umukobwa.

Mu kagai ka Gasharu ho mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umugabo witwa NDAHAYO uri mu kigero k’imyaka 44 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri ako Karere azira kuba yasambanije umwana we w’umukobwa ufite imyaka 16 y’amavuko.

Abaturanyi b’uwo muryango bavuze ko Bwana Ndahayo washakanye na Madame Uwimana Clementine yakoze icyo cyaha ubwo umugore we yari yagiye kurwaza umuturanyi kwa muganga.

Biravugwa ko Madame Clementine yasanze yasanze umwana we ari kurira cyane, maze amubajije icyo yabaye undi umubwira ko yasambanijwe na se umubyara.

Amakuru aravuga ko kuri ubu uwo mwana yajyanywe kwa muganga ku Bitaro bya Byumba, mu gihe ise nawe yabaye acumbikiwe kuri station ya police mu gihe hakiri kwegeranywa no gukusanywa amakuru n’ibimenyetso bimuhamya icyaha.

Comments are closed.